Yanditswe Nov, 06 2018 22:16 PM | 10,602 Views
Ministri
w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yasabye abayobozi b’inzego
z’ibanze mu Karere ka Rusizi kunoza imikorere n’imikoranire hagati yabo no
kwegera abaturage kugira ngo iterambere ry’aka karere ryihute. Ibi Ministri
w’ubutegetsi bw’igihugu yabisabye ubwo yagiriraga uruzinduko mu karere ka
Rusizi, aho yasuye ibikorwa bitandukanye by’amajyambere muri aka karere.
Imibare igaragaza ko Akarere ka Rusizi kugeza ubu gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 400, muri bo abasaga 40% babarirwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe. Imibare igaragaza kandi ko muri abo baturage abarenga 35% ni abakene muri bo abarenga 10% ni abakene cyane nyamara aka karere gafite amwe mu mahirwe yagafasha kwiteza imbere nk’ikiyaga cya Kivu, pariki y’igihugu ya Nyungwe, imipaka igahuza n’igihugu cya DRC icaho abantu bakabakaba ibihumbi 30 ku munsi biganjemo abakora ubushabitsi butandukanye, ubutaka bwera n’ibindi.
Aha
ni ho ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof SHYAKA Anastase ahera asaba
abayobozi bose b’inzego za leta mu karere ka Rusizi kongera gusubira ku
mwimerere w’abanyarwanda mu kwishakamo ibisubizo, bakegera abaturage bakananoza
imikorere n’imikoranire bakoresheje uwo mwimerere kugira ngo ibibazo byose
bikibangamiye iterambere ry’umuturage bikemuke.
Abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku kagari bari mu nama na ministri w’ubutegetsi bw’igihugu bavuga ko kwihugiraho ubwabo ari kimwe mu bituma bategera abaturage ngo babakorere banakorane nabo uko bikwiye.
Mu ruzinduko rwe mu karere ka Rusizi, ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu yasuye imipaka ya Rusizi ya 1 n’iya 2 agaragarizwa ibibazo bikigaragara mu bucuruzi buyikorerwaho birimo icyo kubura abantu bakorera mu nyubako 2 z’ubucuruzi zuzuye ku mupaka wa Rusizi ya 1.
Ministri yagiriye inama ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi ko bwakwicarana n’abikorera bagashakira hamwe kandi mu bushishozi ibisubizo by’ibyo bibazo hatabangamiwe ubucuruzi bukorerwa kuri iyo mipaka n’ubukorerwa mu mujyi wa Rusizi. Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu kandi yanasuye hotel Kivu MARINA Bay imaze imyaka irenga 4 yubakwa, imirimo yo kuyubaka ikaba yaradindiye mu gihe ababishinzwe bagiye batangaza kenshi igihe izaba yarangiriye kubakwa ariko na n’ubu ikaba itararangira.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru