AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Rusizi: Prof. Shyaka Anastase yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage

Yanditswe Nov, 06 2018 22:16 PM | 10,602 Views



Ministri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Rusizi kunoza imikorere n’imikoranire hagati yabo no kwegera abaturage kugira ngo iterambere ry’aka karere ryihute. Ibi Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu yabisabye ubwo yagiriraga uruzinduko mu karere ka Rusizi, aho yasuye ibikorwa bitandukanye by’amajyambere muri aka karere.

Imibare igaragaza ko Akarere ka Rusizi kugeza ubu gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 400, muri bo abasaga 40% babarirwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe. Imibare igaragaza kandi ko muri abo baturage abarenga 35% ni abakene muri bo abarenga 10% ni abakene cyane nyamara aka karere gafite amwe mu mahirwe yagafasha kwiteza imbere nk’ikiyaga cya Kivu, pariki y’igihugu ya Nyungwe, imipaka igahuza n’igihugu cya DRC icaho abantu bakabakaba ibihumbi 30 ku munsi biganjemo abakora ubushabitsi butandukanye, ubutaka bwera n’ibindi.

Aha ni ho ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof SHYAKA Anastase ahera asaba abayobozi bose b’inzego za leta mu karere ka Rusizi kongera gusubira ku mwimerere w’abanyarwanda mu kwishakamo ibisubizo, bakegera abaturage bakananoza imikorere n’imikoranire bakoresheje uwo mwimerere kugira ngo ibibazo byose bikibangamiye iterambere ry’umuturage bikemuke.

Abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku kagari bari mu nama na ministri w’ubutegetsi bw’igihugu bavuga ko kwihugiraho ubwabo ari kimwe mu bituma bategera abaturage ngo babakorere banakorane nabo uko bikwiye.

Mu ruzinduko rwe mu karere ka Rusizi, ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu yasuye imipaka ya Rusizi ya 1 n’iya 2 agaragarizwa ibibazo bikigaragara mu bucuruzi buyikorerwaho birimo icyo kubura abantu bakorera mu nyubako 2 z’ubucuruzi zuzuye ku mupaka wa Rusizi ya 1. 

Ministri yagiriye inama ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi ko bwakwicarana n’abikorera bagashakira hamwe kandi mu bushishozi ibisubizo by’ibyo bibazo hatabangamiwe ubucuruzi bukorerwa kuri iyo mipaka n’ubukorerwa mu mujyi wa Rusizi.  Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu kandi yanasuye hotel Kivu MARINA Bay imaze imyaka irenga 4 yubakwa, imirimo yo kuyubaka ikaba yaradindiye mu gihe ababishinzwe bagiye batangaza kenshi igihe izaba yarangiriye kubakwa ariko na n’ubu ikaba itararangira.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage