AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Rubavu: Umugore yafatanywe urumugi aruhishe mu bihaza

Yanditswe Jan, 08 2017 21:37 PM | 1,975 Views



Umugore witwa Mukansonera Geraldine uvuga ko asanzwe atuye mu mudugudu wa Mbugangali mu murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu niwe wafatanywe ibiro bitatu by’urumogi, afatirwa ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ubwo yageragezaga kurwambutsa yarutsindagiye mu bihaza abenshi bakunda kwita amadegede bibisi yabanje gukuramo iby’imbere.

Nkuko abyivugira ngo yari yijejwe guhabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000 frws) iyo aza kurugeza mu Rwanda.

Inkuru mu mashusho:

Ashingiye ku ngaruka mbi ziterwa n’ibiyobyabwenge, Chief Inspector of Police Kanamugire Théobard umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba, aragira inama abaturarwanda by’umwihariko abatuye mu Karere ka Rubavu baragirwa inama yo gukomeza kwirinda ibiyobyabwenge,yaba mu kubinywa, kubitunda no kubicuruza kuko bigira ingaruka mbi ku buzima n’imibereho y’abantu muri rusange.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage