AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Raporo ya NISR igaragaza icyuho cyikiri hagati y'ibyoherezwa n'ibitumizwa hanze

Yanditswe May, 16 2017 16:28 PM | 4,413 Views



Raporo yashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (National Institute of Statistic of Rwanda), irerekana ko mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka igipimo cy’ibitumizwa hanze y’u Rwanda cyagabanyutseho 15,6% ugereranyije n’ibipimo byo mu kwezi kwa kabiri umwaka wa 2016.  Ku rundi ruhande kandi iyi raporo igaragaza ko ugereranyije ukwezi kwa kabiri k’umwaka wa 2016 n’ukwa kabiri umwaka wa 2017 ibyoherezwa hanze byo byazamutse ku gipimo cya 10.8%.

Iyi raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yerekana ko habazwe ubucuruzi buzwi cyangwa bugenzurwa, icyuho kiri hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa cyari miliyoni 75.9 z’amadolari mu kwezi kwa 2 k’uyu mwaka wa 2017. Icyi cyuho cyiyongereyeho 15.8% ugereranyije n’ukwezi kwa mbere k’uyu mwaka. gusa ugereranyije n’ukwezi kwa 2 k’umwaka wa 2016 icyi cyuho cyagabanyutse ku gipimo cya 28.8%.

Mu kwezi kwa 2 umwaka ushize ibyoherezwa hanze byari bifite agaciro ka miliyoni 27.5 z’amadolari mu gihe mu kwezi kwa mbere uyu mwaka byari bifite agaciro ka miliyoni 30.9 z’amadolari naho mu kwezi kwa 2 k’uyu mwaka bigera kuri miliyoni 30.5 z’amadolari bivuze ko byagabanyutseho 1.3%.

Muri rusange ibitumizwa hanze biracyari hejuru kuko mu kwezi kwa 2 k’umwaka wa 2016 byari bifite agaciro ka miliyoni 148.8 z’amadolari; ariko biza kugabanyuka kuko mu kwezi kwa mbere uyu mwaka byageze kuri miliyoni 125.5 z’amadolari nubwo mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka byari ku madolari 120.8 bivuze ko yazamutseho 3.9%.

Ikindi kigaragara muri iyi raporo ni uko ubushinwa busanzwe buza imbere mu gukorana ubucuruzi n’u Rwanda bwagabanyije ingano y’amafaranga bukoresha mu gutumiza no kohereza ibintu mu Rwanda kuko mu kwezi kwa 2 umwaka 2016 bwakoresheje miliyoni 35 z’amadolari akagera kuri miliyoni 30 mu kwezi kwa 1 uyu mwaka, Kenya iva kuri miliyoni 12 igera kuri miliyoni 9 z’amadolari naho Ubuhinde buva kuri miliyoni 8.8 bugera kuri 7 z’amadolari.

Igihe gahunda y’ikoreshwa ry’ibikorerwa mu Rwanda/made in Rwanda yakwitabirwa ku buryo bukwiye, hari icyizere ko buhoro buhoro ibitumizwa mu mahanga bizagenda bigabanyuka ugereranyije n’ibyoherezwayo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage