Yanditswe Dec, 06 2016 17:34 PM | 861 Views
Ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere RGB kubufatanye na societe civile kiratangaza ko kigiye gukora inyigo y'amezi 6 mu rwego rwo kumenya niba abaturage bishimira ibibagenerwa.Ni mugihe sosiyete sivile yo isaba ko abaturage bari mu byiciro by’ubudehe byo hasi bagira uruhare runini muri program zibagenerwa.
Gahunda ya Girinka ndetse na Program za vision 2020 Umurenge program ni gahunda zagenewe abaturage bakennye bari mu byiciro by’ubudehe byo hasi.Gusa bamwe mu baturage babarizwa muri ibyo byiciro bavuga ko hari igihe barenganywa mu byiciro iyo hakorwa amaliste y’abatishoboye.
Ibi ninabyo societe civile yifuza kugirango abagenerwabikorwa babe babikwiriye koko. Ni nayo mpamvu mu gihe cy’amezi atandatu bagiye gukora inyigo y’ibanze ku kureba niba abaturage bishimira ibibagenerwa ndetse niba iibyo bahabwa Atari ibyo kubatunga uwo munsi gusa.
Umuyobozi w’ikigo cy’imiyoborere RGB Prof Shyaka Anastase avuga ko iyi nyigo bazafatanya na societe civile izaba igamije kureba uburyo amakosa amwe n’amwe yabaye mu nzego z’ibanze yakosorwa:“societe civile nizamo rero izafasha ko nk'urugero guhitamo abagenerwabikorwa hari igihe mwajyaga mubyumva mukumva byakozwe bitanozwe ni hake ariko hamwe na hamwe abayobozi bo mu nzego z'ibanze bato bato umudugudu akagari nibo bagiye bakikorera liste amalisti akaba atanoze . Turibwira ko kuba societe civile igiye kuzamo bizadufasha kunoza ikindi cyakabiri yaba girinka cyangwa VUP ikibazo si ugutanga inka cyangwa amafaranga, ntabwo biba birangiye uwo muntu uyihawe ese azi uko ayifata n’uko ayibyaza umusaruro kurushaho?”
Mu Rwanda societe civile igizwe n’imiryango n’amadini bigera kuri 800.Uyu mwanzuro w’ubufatanye hagati ya RGB na societe civile ku mitangire ya serivisi ndetse na gahunda zigenerwa abatishoboye wafatiwe mu nama y’umwiherero yabaye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.
Photo: Internet
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru