AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

REMA irakangurira abaturage gufata neza ibishanga

Yanditswe Feb, 02 2017 18:26 PM | 13,467 Views



Mu gihe hirya no hino hakigaragara bikorwa bya muntu byangiza ibishanga, ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu cyo kubungabunga ibidukije (REMA) burahamagarira abaturarwanda bose gufata neza ibishanga bakirinda ibikorwa bibyangiza kugira ngo birinde ingaruka ziterwa n'ibiza.

Bimwe mu bikorwa bya muntu bibangamira ibishanga, ni nk'abatura mu bishanga abakoreramo ubuhinzi budakozwe kinyamwuga, ababicukuramo imicanga n'ibumba n'abagenda babisatira bamenamo imyanda n'ibitaka. Gusa, hari abamaze kumenya akamaro ko kubibungabunga n'ingaruka biteza iyo bititaweho.

Ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) bugaragaza ko mu Rwanda ibishanga byugarijwe n'ababyigabiza bakabyubakamo, abakoreramo ubuhinzi butari ubw'umwuga, ababucukuramo ibumba, amabuye n'umucanga

Ku itariki 2 Gashyantare, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w'ibishanga, aho insanganyamatsiko igira iti: ''ibishanga bifashwe neza bidufasha kugabanya ingaruka ziterwa n'ibiza''.

Umuyobozi bw'ikigo cy'igihugu cyo kubungabunga ibiduikije(REMA) Eng. Colleta Ruhamya asobanura ko  mu Rwanda bimwe mu bishanga byugarijwe n'ibikorwa bya muntu no gufatwa nabi, bituma kugabanya ingaruka ziterwa n'ibiza bigorana.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage