AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

RDB yamenyesheje PAC ko igiye guhindura uburyo bw’ibaruramari yakoreshaga

Yanditswe Sep, 29 2017 18:08 PM | 7,425 Views



Ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere RDB cyemereye komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu PAC ko kigiye guhindura uburyo bw'ibaruramari cyakoreshaga, kugira ngo ibibazo byakundaga kuvuka bitazongera kubaho. Ni mu bisobanuro RDB yahaye iyi komisiyo y'inteko ishingamategeko ku makosa yagaragaye muri raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta mu myaka itandukanye.

Mu makosa yagaragaye muri iki kigo harimo kuba uburyo gikoresha mu ibaruramari butajyanye n'imiterere yacyo bigatuma hari amakuru y'ingenzi atagaragara. Raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta ya 2014/2015 na 2015/2016 igaragaza ko hari amafaranga arenga miliyari 30 RDB yashoye mu bigo ifitemo imigabane, ariko inyito yayo yose ikagaragara nk’ayo kugura no gusana umutungo utimukanwa.

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri RDB, Emmanuel HATEGEKA yemeye ko bagiye guhindura uburyo bakoreshagakugira ngo birinde amakosa : “Ku byerekeye ibaruramari rikoreshwa, aho byifuzwa ko twajya kuri systeme ikoreshwa no mu bigo byikorera, iyo gahunda nayo turayikorana na minisiteri y'imari n'igenamigambi, ku buryo umwaka utaha, RDB izaza ku isonga mu bigo bizatangira gukoresha systeme nshya mu ibaruramari.”

Muri iki kigo kandi hagaragazwamo ikibazo cy'uko amafaranga yishyuwe na ba mukerarugendo basuye n'abifuza gusura pariki usanga yose yandikwa ko yinjiye, ibyemezo 784 by'ubukerrarugendo nabyo bikaba byakoreshejwe inshuro zirenze 1. Hari n'ikibazo cy'ingwate zirenga ibihumbi 14 zanditswe inshuro zirenga imwe, n'ingwate zirenga 534 zidafite amakuru yuzuye. Emmanuel HATEGEKA asobanura ko uburyo bwo kwandikisha ingwate bwongewemo imbaraga mu gukemura iki kibazo.

Mu myaka ibiri yikurikiranyije, uwa 2014/2015 na 2015/2016 RDB yabonye raporo igayitse mu mikireshereze y'imari n'umutungo. Raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta ya 2015/2016 igaragaza ko RDB yubahiriza inama igirwa n'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta ku rugero rwa 48.7% gusa. Perezida wa komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu, Depite Juvenal NKUSI asanga biteye ikibazo aho yagize ati: “Ubundi ubusanzwe ibyo mwemeranyijwe ugomba kubishyira mu bikorwa. Ntibisobanuka na gato, kumva y'uko batabishyira mu bikorwa. Cyangwa se ni ukuvuga ngo ntibaha uburemere bukwiye igenzura ry'imari bakorerwa? Aho niho hateye ikibazo. Kuko iyo ubona kuri 48 na 47% imyaka ibiri yikurikiranya, ni ukuvuga ko harimo ikibazo.” 

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri RDB avuga ko babanje guhura n'ibibazo binyuranye byari mu bigo bigera ku 8 byahurijwe muri RDB, ariko ngo ingamba bakomeje gufata zirimo kugenda zitanga umusaruro, ku buryo inama z'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta zigiye kujya zubahirizwa uko bikwiye.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage