AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Polisi y'u Rwanda yungutse abapolisi bakuru basaga 400

Yanditswe Jul, 29 2016 12:02 PM | 3,592 Views



Gishari. Nyuma y'amezi 11, abapolisi 400 batorezwa mu ishuri rya Polisi mu Burasirazuba bw'igihugu, uyu munsi basoje amasomo yabo. Inyigisho bahawe  zituma aba bapolisi bahabwa ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP).

Uretse kurinda umutekano w'abantu n'ibyabo imbere mu gihugu, polisi y'u Rwanda isigaye itanga umusanzu mu bikorwa mpuzamahanga byo kubungabunga amahoro. Abapolisi basoje amasomo ni 429 harimo ab'igitsina gore 55 n'abanyamahanga 14.


Icumi muri bo bakomoka muri Sudani y'epfo,2 muri Uganda na 2 muri Namibia nk’uko tubikesha umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda. Uyu muhango wanitabiriwe kandi na bamwe mu bagize imiryango y'abasoje amasomo.


Misitiri w'umutekano w'imbere mu gihugu Sheik Musa Fazili Harerimana, niwe mushyitsi mukuri witabiriye uyu muhango ndetse n'abandi bayobozi batandukanye ba Polisi.

Ku nshuro ya mbere, uyu muhango urimo n’abanyeshuli baturutse mu bihugu bya Afurika harimo icumi bo mu gihugu cya Sudan y'epfo, babiri bo muri Namibia na babiri bo mu gihugu cya Uganda. Ni amasomo aba bapolisi bari bamazemo igihe cy'amezi agera kuri cumi na kumwe.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage