AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Polisi y'u Rwanda yerekanye abantu bari bagiye gucuruzwa muri Australia

Yanditswe Sep, 19 2016 23:58 PM | 2,322 Views



Police y'u Rwanda yerekanye abantu bagera kuri 19 bari barasabwe kujya  mu gihugu cy'uburundi babeshywa ko bazahabwa ibyangombwa biberekeza  mu gihugu cya Australia.

 Umuvugizi wa Police y'igihugu,  CP Celestin Twahirwa avuga ko Iki gikorwa ari icuruzwa ry'abantu rigenda rifata indi sura. Aba bantu bashutswe  n'abo bahuriye mw'itorero rya Restoration Church aho basengeraga ku musozi w'ibyiringiro ahitwa Masoro, Police y'igihugu ikaba isaba abanyamatorero kurinda umutekano w'abo bashinzwe ntibabashore mu bikorwa bibi.

Abantu bari mu ngeri zinyuranye berekanywe na Police y'igihugu bagera kuri 19 muri 28 bari berekeje mu gihugu cy'u Burundi aho babwirwaga ko bahabwa ibyangombwa bizabageza mu gihugu cya Australia.Abaterekanywe bakaba ari abana bato n'abandi bafite intege nke, muri rusange bakaba bari bamaze amezi 2 mu gihugu cy'u Burundi.

Polisi y'u Rwanda ivuga ko hari hashize iminsi igera kuri 7 ikurikirana iby'ijyanwa ry'aba baturage. Abacuze umugambi wo kubajyana mu gihugu cya Australia bataratabwa muri yombi kugeza ubu, icyaha nikibahama ngo bazahanishwa igifungo kiri hagati y' imyaka 10 na 15 ndetse n'izahabu igera kuri miliyoni 5 z'amafaranga y'u Rwanda.

 Inkuru irambuye mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage