AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Polisi y'u Rwanda yahagurukiye abatera ama banki bakoresheje ikoranabuhanga

Yanditswe Feb, 10 2017 17:16 PM | 1,457 Views



Ibigo by'imari mu Rwanda biravuga ko byafashe ingamba zikarishye mu guhangana n'ibitero bigabwa ku ma banki by'umwihariko, hifashishijwe ikoranabuhanga [Cyber Attacks], abajura [Hackers] bashaka kwinjira mu ikoranabuhanga rikoreshwa ngo babe bakwiba amafaranga y'abaturage.

Ibi ni ibyatangajwe n'umuyobozi w'ishyirahamwe ry'ibigo by'imari mu Rwanda Maurice Toroitich, aho avuga ko ibigo by'imari mu Rwanda bikoresha amafaranga menshi mu guhangana n'ibyo bitero.

Naho Police y'u Rwanda yo isaba amabanki n'abaturage gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga bifite ubwirinzi buhagije.

Police y'u Rwanda, ivugako akenshi n'ibyo bitero byibasira abantu ku giti cyabo bohererezanya amafrw mu bucuruzi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Umwaka ushize wa 2016 Police y'u Rwanda yaburijemo ubujura  bw'amadorali agera ku bihumbi 700,000$, muri banki imwe y'ubucuruzi  mu Rwanda, aho abajura bendaga kuyiba.

Ayo mafaranga yagombaga kuvanwa kuri konti z'ibigo 5 bya leta muri iyo banki y'umucurizi yagabweho ibitero, agashyirwa kuri konti yo mu kindi gihugu.

Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, ivuga ko u Rwanda rugabwaho ibitero bisaga 1000 by’ikoranabuhanga n’ubwo bisubizwa inyuma.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage