AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Polisi ya Burkina Faso iri mu Rwanda kwiga ingamba zo kurwanya ruswa

Yanditswe Apr, 21 2016 11:35 AM | 1,661 Views



Itsinda rigizwe n’abantu 6 bagize komisiyo yo kurwanya ruswa mu gihugu cya Burkina Faso basuye Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru cyayo kiri ku Kacyiru, mu ruzinduko barimo kugirira mu Rwanda.

Intego nyamukuru y’uruzinduko rw’iri tsinda muri Polisi y’u Rwanda, akaba kwari ukwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha ariko cyane cyane icya ruswa n’ibijyanye no kwigwizaho imitungo. 

Umujyi wa Burkina Faso

Mu kiganiro bagiranye n’umuyobozi w’Ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda,  Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege ari kumwe n’Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa n’abandi bayobozi muri Polisi y’u Rwanda, uwari uyoboye iri tsinda, Dr Luc Marius Ibriga yavuze ko nyuma yo kumva ubunararibonye u Rwanda rufite ndetse n’ibyo rwagezeho muri gahunda yo gukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane icya ruswa n’ibijyanye no kwigwizaho umutungo, baje kugirango bigir ku Rwandae ubwo bumenyi n’ubunararibonye kugirango bazabyifashishe no mu gihugu cyabo.

ACP Theos Badege, yabagaragarije uburyo butandukanye Polisi y’u Rwanda ikoresha mu kurwanya ruswa no kwigwizaho umutungo, haba ku bapolisi ny’ir’izina ndetse no ku bandi baturage, ibi akaba yavuze ko bikorwa ku bufatanye n’izindi nzego bireba, haba Ubushinjacyaha, Urwego rw’Umuvunyi, Minisiteri y’Ubutabera, n’Urwego rw’Ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta n’izindi..




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage