AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Polisi n'Umujyi wa Kigali batangije ubukangurambaga ku isuku n'umutekano

Yanditswe Oct, 31 2017 15:10 PM | 3,168 Views



Police y’u Rwanda ifatanyije n’Umujyi wa Kigali batangije ubukangurambaga buzamara amezi 2 ku isuku n’umutekano mu mujyi wa Kigali. Abagenda muri uyu mujyi n’abawutuye barasabwa kurushaho kwimakaza isuku no gukumira ibyaha hagamijwe kwihutisha iterambere ry’uyu mujyi.

Ubukangurambaga ku isuku n'umutekano bwatangirijwe mu murenge wa Muhima, mu karere ka Nyarugenge bwaranzwe n'umuganda wo gusukura imihanda, gutema ibihuru byugarije ingo, gusukura ahakorerwa ubucuruzi butandukanye no gukangurira abaturage gukoresha amazi meza, bakarangwa n'isuku mu ngo, ku mubiri no ku myambaro yabo.

Bamwe mu baturage bavuga ko kuba inzego z'ubuyobozi zazirikanye gushyiraho ubukangurambaga ku isuku n'umutekano bibubatsemo imbaraga zo gutera indi ntambwe mu kubiharanira. Nyirahategekimana Léoncie, yagize ati, ''Isuku n'umutekano ni zahabu y'u Rwanda niyo mpamvu tugomba kubifata nk'ibintu by'ingirakamaro kandi tukabishyira mu ndangagaciro zacu nk'Abanyarwanda''

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali Pascal Nyamurinda yavuze ko kwimakaza umuco w'isuku ari inkingi yo guteza imbere imibereho myiza. Yagize ati,''Ndasaba ko muri iyi minsi y'ubu bukangurambaga mwakora uko bishoboka byose kugira ngo uyu mujyi wa Kigali tuziko ari umujyi w'umutekano uharanira isuku ko ibyo twabigira umuco muriwo kugira ngo tubeho koko nk'abantu bafite isuku''

Ibi kandi byongeye gushimangirwa n'Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda CGP Emmanuel Gasana, wavuze ko iki gikorwa cyo gusukura ahari ibihuru gifasha kurwanya abahanywera ibiyobyabwenge. Ati, ''Kigali igomba kuba umujyi urangwa n'isuku kandi utekanye kandi niyo nshingano yacu nicyo tugamije kandi tugomba kukigeraho ibikorwa twatangiye uyu munsi birimo ubukangurambaga n'ubufatanye kugira ngo turebe ikibazo cy'umwanda mu mujyi ndetse tunibutsa ubwo bufatanye kugira ngo dukumire ibyaha ni igikorwa cy'ingenzi gitanga uburyo bw'iterambere mu gihugu cyacu iyo udafite umutekano iyo ufite umwanda ntuba usobanutse''

Ubu bukangurambaga ku isuku n’umutekano buzamara amezi abiri biteganyijwe ko buzakomereza no mu tundi turere tw'umujyi wa Kigali, hazanatangwa ibiganiro mu mashuri atandukanye yo muri uyu mujyi ku bijyanye no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage