Yanditswe Apr, 03 2017 16:53 PM | 3,609 Views
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye
abanyeshuri bo mu Ishuri ry’ubucuruzi
muri Kaminuza ya Stanford muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umukuru w'igihugu
yabasobanuriye inzira u Rwanda rwanyuzemo rwiyubaka, n'uburyo ruharanira
iterambere ridaheza.
Ibiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n'abanyeshuri 22 biga iby'ubucuruzi muri Kaminuza ya Stanford, byagarutse ku iterambere ry'ubukungu ridaheza umuturage uwo ari we wese. Aha yabahaye ingero zirimo gahunda ya Girinka, Guhuza ubutaka hagahingwa igihingwa kimwe, uburezi n'ubuvuzi kuri bose n'ibindi bitandukanye.
Minisitiri w'uburezi Dr Papias Musafiri Malimba yagaragaje ko hari inyungu ku Rwanda mu kwakira bene aba banyeshuri,"Ni abanyeshuri bahagarariye abandi banyeshuri benshi ndetse n'abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye ku isi ntago baturuka muri Amerika gusa baturuka mu bihugu birenga 13, abantu nkaba rero iyo baje bakamenya inkuru nyakuri uretse wenda ibyo baba babona mu itangazamakuru ryo hanze cyangwa n'ahandi baba n'abavugizi kumenyekanisha isura nyayo y'igihugu cyacu."
Urugendo rw'aba banyeshuri rwari rugamije kureba iterambere ry'Ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage kandi ridaheza icyiciro icyo aricyo cyose (Inclusive growth mu ndimi z'amahanga). Stanford Graduate School of Business ni rimwe mu mashuri arindwi agize Kaminuza ya Stanford yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru