AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Perezida Kersti Kaljulaid wa Estonia yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yanditswe Nov, 16 2017 19:00 PM | 5,088 Views



Perezida w’igihugu cya Estonia Madamu Kersti Kaljulaid asanga abanyarwanda bamaze gutera intambwe ikomeye nubwo banyuze mu mateka ashaririye ya jenoside yakorewe abatutsi. Ibi yabigaragaje kuri uyu wa kane ubwo yatangiraga uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda.

Ku gicamunsi ahagana saa cyenda n’igice nibwo Nyakubahwa Perezida wa Estonia Madamu Kersti Kaljulaid yageze ku kibuga cy’indege i Kigali, ahabwa ikaze n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB Clare AKAMANZI, wari kumwe na minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho Jean Philbert NSENGIMANA, ndetse n’umunyabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga Olivier NDUHUNGIREHE.

Madamu Kersti Kaljulaid, yahise asura urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ku Gisozi. Yabanje kwerekwa film mbarankuru ngufi igizwe ahanini n’ubuhamya bw’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Nyuma yaho yatambagijwe igice ndangamateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, asobanurirwa uko yateguwe ndetse n’uburyo yashyizwe mu bikorwa.

Perezida  Kersti Kaljulaid, yanashyize kandi indabo ku mva rusange iruhukiyemo imibiri y’abatutsi basaga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside, mu rwego rwo kubunamira. Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abasura uru rwibutso, Perezida  Kersti Kaljulaid yavuze ko mu izina ry’abanya-Estonia bose, yifatanyije n’imiryango y’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange.

Muri ubu butumwa bwe kandi, Perezida  Kaljulaid yashimiye abanyarwanda kuba bararenze amateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi none ubu bakaba bakataje mu iterambere, avuga ko ari ikimenyetso gikomeye cy’ubuzima n’icyizere cy’ejo hazaza.

Perezida  Kersti Kaljulaid, ni inshuro ye ya mbere asura umugabane wa Afurika, akaba yageze mu Rwanda asoje uruzinduko yagiriraga muri Ethiopia. Estonia kandi kuva muri Nyakanga kugeza mu kwezi k’ukuboza uyu mwaka, ni cyo gihugu kiri k’ubuyobozi bw’umuryango w’ubumwe b’Uburayi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage