AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Perezida Kagame yitabiriye ubutumire bw'abikorera ku giti cyabo

Yanditswe Dec, 06 2016 11:26 AM | 2,224 Views



Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere,muri Kigali Convention Center habereye ibiganiro byahuje Perezida Kagame n’abikorera ku giti cyabo baturutse hirya no hino mu gihugu. Perezida Kagame, akaba yasabye abikorera n’abanyarwanda muri rusange kongera umurava mu guhindura imyumvire no kwigirira icyizere kugira ngo barusheho kwiyubakira igihugu.

Aba bikorera basagaga 2000 bari bimirije imbere, gushimira umukuru w'igihugu wabaremyemo icyizere no gukorera hamwe, bimwe mu byatumye bagira uruhare mu mpinduka zigenda zigaragara mu gihugu cy'u Rwanda, nyuma yo kuba barakoze igihe kinini ari ba nyamwigendaho.

Benjamin Gasamagera uhagarariye urugaga rw'abikorera mu Rwanda, avuga ko kuba abikorera mu gihugu bakomeje gutera imbere bikomeza guteza n'ubukungu bw'igihugu imbere, cyane ko bagira uruhare yaba mu kwinjiza imisoro ndetse no gutanga akazi ku banyarwanda: “Imisoro yinjiye mu isanduku ya Leta, itanzwe n'abikorera, yavuye ku mafaranga miliyari 460 mu mwaka wa 2011-2012, igera kuri miliyari 986 mu mwaka wa 2015-2016, ni ukuvuga ubwiyongere buri ku kigero cy’ 114% mu gihe cy'imyaka itanu. ubushakashatsi kandi bwerekanye ko imirimo itangwa n'abikorera yiyongereyeho 35% hagati ya 2011 na 2014, iva ku bihumbi 264.648 muri 2011, ikagera ku 355.883 muri 2014.”

Mu ijambo rye, umukuru w'igihugu cy' u Rwanda, yagarutse ku guhindura imitekerereze byaranze abanyarwanda mu myaka ishize, byatumye tugera aho tugeze.

Yagize ati: “U Rwanda rero aho duhereye, mu myaka 15 cyangwa 20 ishize, iyo tuza kuba turi abantu batekereza ko twagowe, nta bushobozi dufite turi agahugu gato, turi abakene, iyo dutangira ari uko dutekereza, Tuba tukiri ahongaho nyine . ntabwo tuba turi hano, n’iyi nyubako ntituba tuyirimo. Ntabwo ibikorwa bya CHIC cyangwa se ibya Kigali Heights n'ibindi byinshi bigenda bigaragara nta biba bihari, kuko twari guhera ku kuvuga ngo ntitubishoboye, ntibibe ibyo gusa ahubwo tukanavuga ngo erega ntabwo biriya ari ibyacu.”


Prezida Paul Kagame kandi yanagarutse kuri icyo cyizere abikorera bagumye kugirana n'ubuyobozi, asanga n'ubundi kigomba kugumaho kugirango bikomeze guteza ubukungu bw'u Rwanda imbere.

Usibye ibyagezweho kandi, abikorera banahigiye imbere y'umukuru w'igihugu, kuzakomeza guteza imbere no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda, aho bifuza kuba bagabanije hagati ya 30 na 50% ku bitumizwa mu mahanga mu gihe cy'imyaka itanu, cyane cyane ibikomoka ku buhinzi, no kongera ibyoherezwa mu mahanga mu rwego rwo kugera ku ntego igihugu kihaye, kugera ku mpuzandengo y'igipimo cya 20% kugera mu mwaka wa 2018.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage