AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Perezida Kagame yitabiriye isabukuru y'imyaka 10 ya Kaminuza ya OCU n' u Rwanda

Yanditswe Feb, 11 2017 20:15 PM | 1,539 Views



Perezida wa repubulika Paul Kagame arasaba abanyeshuri bize muri kaminuza ya Oklahoma Christian University yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika gukora cyane baharanira inyungu z'igihugu muri rusange kugirango amahirwe bahawe azagirire akamaro n'abandi benshi.

 Ibi umukuru w'igihugu yabivuze ku mugoroba w'ejo kuwa gatanu ubwo i Kigali hizihizwaga isabukuru y'imyaka icumi y'umubano hagati y'u Rwanda n'iyo kaminuza.

Kuva mu mwaka wa 2012 kaminuza ya Oklahoma Christian University yo muri USA yafunguye ishami ryayo mu Rwanda. Kuri ubu abanyeshuri  bakurikira amasomo yabo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza bibereye I Kigali nk’abari muri USA. Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi y’umubano hagati y’u Rwanda n’iyi kaminuza, abanyeshuri bashimiye by’umwihariko perezida wa repubulika Paul Kagame watumye ibyasaga nk’inzozi kuri bo bishoboka. Kuri aba banyeshuri ngo ibyo perezida Kagame yabakoreye ni igihango kizatuma bagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda .

Abayobozi ba Oklahoma Christian University  bavuga ko bishimira uburyo Perezida Paul Kagame  akomeje kwitangira u Rwanda mu bijyanye n’iterambere ndetse no mu zindi nzego.

Ubutwererane hagati y’u Rwanda na Kaminuza ya Oklahoma bwatangiye mu mwaka wa 2006. Kugeza ubu iyi kaminuza imaze kwakira abanyeshuri basaga 400 . Muri bo 131 bakaba barize muri gahunda ya buruse zitangwa na perezida wa repubulika.

Inkuru mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage