Yanditswe Feb, 11 2017 20:15 PM | 1,539 Views
Perezida wa
repubulika Paul Kagame arasaba abanyeshuri bize muri kaminuza ya Oklahoma
Christian University yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika gukora cyane
baharanira inyungu z'igihugu muri rusange kugirango amahirwe bahawe azagirire
akamaro n'abandi benshi.
Ibi umukuru w'igihugu yabivuze ku mugoroba w'ejo kuwa gatanu ubwo i Kigali hizihizwaga isabukuru y'imyaka icumi y'umubano hagati y'u Rwanda n'iyo kaminuza.
Kuva mu mwaka wa 2012 kaminuza ya Oklahoma Christian University yo muri USA yafunguye ishami ryayo mu Rwanda. Kuri ubu abanyeshuri bakurikira amasomo yabo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza bibereye I Kigali nk’abari muri USA. Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi y’umubano hagati y’u Rwanda n’iyi kaminuza, abanyeshuri bashimiye by’umwihariko perezida wa repubulika Paul Kagame watumye ibyasaga nk’inzozi kuri bo bishoboka. Kuri aba banyeshuri ngo ibyo perezida Kagame yabakoreye ni igihango kizatuma bagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda .
Abayobozi ba Oklahoma Christian University bavuga ko bishimira uburyo Perezida Paul Kagame akomeje kwitangira u Rwanda mu bijyanye n’iterambere ndetse no mu zindi nzego.
Ubutwererane hagati y’u Rwanda na Kaminuza ya Oklahoma bwatangiye mu mwaka wa 2006. Kugeza ubu iyi kaminuza imaze kwakira abanyeshuri basaga 400 . Muri bo 131 bakaba barize muri gahunda ya buruse zitangwa na perezida wa repubulika.
Inkuru mu mashusho:
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru