AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya perezida mushya wa Angola João Lourenço

Yanditswe Sep, 26 2017 20:46 PM | 4,724 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye umuhango w'irahira rya Perezida mushya w'igihugu cya Angola João Lourenço. Ni umuhango wabereye mu murwa mukuru  i Luanda muri Angola aho ishyaka rya MPLA, rya João Lourenço ariryo ryatsinze  amatora muri ku bwiganze bw'amajwi.

Lourenço yatsinze amatora aheruka n’amajwi 64.5%, ahagarariye Ishyaka rya Rubanda riharanira ukwishyira ukizana kwa Angola "MPLA" cg se The People’s Movement for the Liberation of Angola.

Nyuma yo kurahira, Perezida Kagame yahise ahura na Perezida João Lourenço aramushimira. Uwo muyobozi mushya afite gahunda yo gufungura imiryango ku mahanga mu bijyanye n’ubukungu no kugabanya ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bihora bihindagurika.

Akimara gutsinda ayo matora, Perezida Kagame ari mu bakuru b'ibihugu ba mbere bamwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo ye mishya. Yagize ati "Intsinzi nziza kuri Perezida João Lourenço ku ntsinzi wegukanye. Tukwifurije ibyiza hamwe n’abaturage ba Angola."

Angola ifite abaturage bagera kuri miliyoni 27.5. Ikaba iza ku mwanya wa kabiri mu bihugu bicukura peteroli muri Afurika.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage