AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Perezida Kagame yitabiriye inama ya G20 muri Bueno Aires, Argentina

Yanditswe Nov, 29 2018 22:19 PM | 32,998 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'umuyobozi w'umuryango wa afurika yunze ari i Buenos Aires, mu gihugu cya Argentina aho agiye kwitabira inama y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma  b'ibihugu 20 bya mbere bikize ku isi izwi nka G20 Summit.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame wageze muri Argentine kuri uyu wa 4, biteganyijwe ko mu ijambo azageza ku bakuru b'ibihugu bigize iri tsinda rya G20 azibanda kuri gahunda yo y'umuturage ku isonga, iteza imbere uruhare rw'umuturage mu bimukorerwa hifashishijwe ikoranabuhanga, guhangira urubyiruko imirimo ndetse no kongerera ubushobozi abagore.

Iyi nama ya G20  y'iminsi ibiri itangira kuri uyu wa gatanu  ifite insaganyamatsiko igi iti '' gukorera hamwe kandi mu bwumvikane hagamijwe iterambere rirambye''.

Iyi nama ihuriza hamwe ibihugu 19 ndetse n'umuryango w'ubumwe bw'uburayi, hakiyongeraho n'ibihugu bihagarariye ibindi bice by'isi nk'u Rwanda ruhagarariye umuryango wa Afurika yunze ubumwe,  naho Singapore ihagarariye umuryango w'ibihugu by'amajyepfo ya Aziya ndetse na Senegal ihagariye ikigo cy'umuryango wa Afurika yunze ubumwe gishinzwe kwihutisha iterambere NEPAD ndetse na Jamaica ihagarariye  umuryango w'ibihugu bya Caraibe.

Perezida wa repubulika Paul Kagame akaba n'umuyobozi wa afurika yunze ubumwe kandi yitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru yahuje perezida wa afurika yepfo Cyril Ramaphosa ndetse na perezida wa Senegal  Macky Sall unayoboye inama y'abakuru b'ibihugu batanga imirongo migari ngenderwaho ya NEPAD.

Zimwe muri gahunda nyamukuru zishishikaje umugabane muri iyi nama ya G20 ni imikoranire y'umugabane wa Afurika n'ibihugu bigize G20  ndeste nuruhare rwa G20 mu gushyigikira gahunda 2063 y'umuryango wa afurika yunze ubumwe igamije kwihutish aiterambere ry'umugabane ndetse no kwagura ubukungu bwawo mu ruhando mpuzamahanga.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage