AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Perezida Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga ku mutekano mu Budage

Yanditswe Feb, 16 2018 21:34 PM | 8,490 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari mu gihugu cy'ubudage aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mutekano irimo kubera  mu Mujyi wa Munich ku nshuro yayo ya 54. Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2018 izageza ku ya 18 Gashyantare 2018. 

Ni inama Perezida wa Repubulika Paul Kagame arimo kimwe n'abandi bayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi aho barimo kuganira ku bibazo by'umutekano mucye, ibiganiro birimo kubera I Munich mu Budage.

Ku munsi wa mbere w'iyi nama ibibazo by'umutekano muke mu bihugu bya Syria na Ukraine nibyo byagarutsweho na bitabiriye iyi nama hashakwa icyakorwa kugirango umutekano ugaruke muri ibyo bihugu.

Perezida wa Repubulika Paul kagame nk'umukuru w’Igihugu unafite inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri uyu mwaka, biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu  azatanga ikiganiro ku bari muri iyi nama, ikiganiro cyizagaruka ku buryo bwo kugarura umutekano mu kace ka Sahel ku mugabane w’Afrika.

Naho ku Cyumweru we n’abandi bakuru b’ibihugu bakazaganira ku bijyanye no kubungabunga umutekano w’ikiremwamuntu.

Munich Security Conference ni imwe mu nama zikomeye ku Isi zifite intego yo kuganira ku bibazo bya Politiki n’iby’umutekano, ububanyi n’amahanga, uburyo hashyirwa imbaraga mu burenganzira bw’ikiremwamuntu no kurwanya iterabwoba.

Ku rundi ruhande kandi muri iyi nama Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahuye na mugenzi we wa Burkina Faso Roch Marc Kaboré.

Aho I Munich  kandi Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane w'u Rwanda Louise Mushikiwabo yatanze ikiganiro mu i huriro ry'abagore bari muri politiki ku isi  (Women political leaders world Forum) aha Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko abagore b'abanyapolitiki bafatanya n'abagabo kubaka ibihugu byabo.

Mu Rwanda minisitiri Mushikiwabo yavuze ko abagore bagira uruhare mu gushyiraho amategeko, bakaba bagira uruhare mu bikorwa byo gucunga umutekano, ndetse kuri ubu bafute uruhare rukomeye mu guhanga udushya no kugera ku iterambere.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage