Yanditswe Apr, 24 2018 12:24 PM | 51,621 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye umuhango wo kumurika filime mbarankuru igaruka ku isura y’u Rwanda muri ibi bihe bya vuba. Iyi film yibanda ku bukerarugendo, ku nshuro yayo ya mbere yamurikiwe mu mujyi wa Chicago muri Leta zunze ubumwe za America.
Peter Greenberg, ni we wakoze iyi filime irimo urugendo rudasanzwe yakoranye na Perezida Paul Kagame mu gihe cy'icyumweru yamaze mu Rwanda.
Uyu Peter Greenberg akaba ari umunyamakuru umaze kumenyekana cyane kubera gukora inkuru zicukumbura imibereho y’abakomeye binyuze mu bukerarugendo.
Muri aya mashusho, Perezida Kagame yatemberanye na Peter Greenberg ahantu hatandukanye, harimo muri Pariki y’Ibirunga basura ingagi; banyura mu Kiyaga cya Kivu; bakoze urugendo muri Nyungwe ahari ‘Canopy Walkway’ ndetse banasura Pariki y’Akagera icumbikiye zimwe mu nyamaswa zifite ubuzima bwihariye n’iz’inkazi muri Afurika.
Yerekana kandi ibice by’umujyi n’icyaro muri iki gihugu cyanyuze mu mateka mabi ariko kuri ubu kikaba “kirangwa n’amahoro ndetse ari hamwe mu duce twiyubashye duteye imbere muri Afurika.”
Iyi filime mbarankuru Greenberg yise “Rwanda: The Royal Tour”, izajya hanze ku mugaragaro ku wa 26 Mata 2018 kuri televiziyo ya PBS ikorera i Arlington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikazatambuka no kuri televiziyo y’u Rwanda ku wa 5 w'iki cyumweru.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru