Yanditswe Jun, 17 2018 21:39 PM | 158,943 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arashishikariza abanyarwanda gukora siporo n’imyitozo ngororangingo kuko gufata umubiri neza bituma n’ubwonko bukora neza. Ibi umukuru w’igihugu yabivuze ubwo yifatanyaga n’abatuye Kigali muri sporo rusange iba kabiri mu kwezi izwi ku izina rya Car free day.
Mu ijambo rye Perezida Kagame yagize ati: Ndabona abakiri bato n’abageze mu zabukuru bari hano, Ndagirango mbashimire ko mwitabira iyi myitozo ngororamubiri. Iyo ufata neza umubiri, ubwonko nabwo bukora neza.
Buri Cyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi, abantu b’ingeri zose bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bahurira muri siporo ku kibuga cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, bagakora imyitozo ngororangingo itandukanye.
Umukuru w’igihugu yifurije abitabiriye siporo icyumweru cyiza n'ubuzima bwiza.
Car Free Day ni gahunda yatangiye muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandura.
Iki gikorwa kandi kiri muri gahunda yo kwigisha no kumenyereza abantu ko imihanda itubakirwa imodoka gusa, ahubwo ko yubakirwa abantu. Ibi bigafasha mu kugabanya ubucucike bw’imodoka, ndetse n’ihumanywa ry’ikirere. Iyi siporo ikorwa no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu.
Mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire hagati y'abanyamakuru bakunzwe ba RBA
Jan 04, 2016
Soma inkuru