Yanditswe Jun, 04 2018 20:56 PM | 79,779 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa kabiri ni umwe mu banyacyubahiro bitabira inama ya 12 y’Uburayi ku iterambere ibera mu Bubiligi ku cyicaro cy’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi.
Ni inama iteganijwe kubera i Buruseli mu murwa mukuru w'ububiligi kuri uyu wa kabiri. Mu rwego rwo kwitabira iyi umukuru w'igihugu yageze mu Bubiligi ku cyicaro cy’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi yakirwa na Donald Tusk, Perezida w’inama nkuru y’uwo muryango.
Abinyujije ku rukuta rwe
rwa Twitter, Donald Tusk yavuze ko yishimiye kugirana ibiganiro na Perezida
Paul Kagame byibanda ku butwererane hagati y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, U Rwanda, akarere ruherereyemo ndetse n’umuryango w’Afrika yunze ubumwe.
Umukuru w’igihugu kandi yahuye na Komiseri
ushinzwe umubano mpuzamahanga n’iterambere mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi,
nawe wavuze ko yishimiye kubonana na Perezida Paul Kagame, ashimangira ko
Uburayi bushyigikiye amavugurura mu muryango w’Afrika yunze ubumwe yanayobowe
n’umukuru w’igihugu, maze agaragaza ko ubufatanye buhamye hagati y’Afrika
n’Uburayi bukeneye abafatanyabikorwa bakomeye.
Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe mu Bubiligi, Perezida Kagame yanakiriwe kandi na perezida wa komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, Jean-Claude Juncker, ndetse na Madame Ferederica Mogherini, vice president w’umuryango w’ubumwe bw’uburayi akanaba intumwa nkuru yawo ishinzwe ububanyi n’amahanga n’umutekano.
Inama y’Uburayi ku Iterambere y’uyu mwaka yitabiriwe na Perezida Kagame unayoboye umuryango w’Afrika yunze ubumwe, iratangira kuri uyu wa kabiri imare iminsi 2, ikazibanda ku kamaro k’abari n’abategarugori mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye, cyane cyane bahabwa amahirwe angana n'ay'abandi mu nzego zifata ibyemezo.
Ku ruhande rw’u Rwanda, iyi nama igaragazwa nk’umwanya mwiza wo kuganira ku mubano n’ibindi bihugu, ku birebana n’akarere ruherereyemo ndetse n’Isi muri rusange.
Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame azahura n’Umwami Philippe w’u Bubiligi, anagirane ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Charles Michel.
Perezida Kagame kandi azageza ijambo ku bazitabira umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama ya 12 Ngarukamwaka ku Iterambere iteganijwe kuba taliki ya 5 Kamena.
Uyu muhango uzitabirwa kandi n’abayobozi ndetse n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo: Umwamikazi Mathilde w’u Bubiligi, Umwamikazi Letizia wa Espanye, Perezida Marie Louise Colero Preca wa Malta, Perezida Roch Marc Christian Kabore wa Burkina Faso, Perezida George Manneh Weah wa Liberia, Minisitiri w’Intebe Solberg wa Norvege, Umunyamabanga Wungirije wa Loni Amina Mohammed, na Perezida w’Inteko Ishingamategeko y’u Burayi, Antonio Tajani.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru