AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Perezida Kagame yihanganishije Burkina Faso nyuma y'igitero cy'abagizi ba nabi

Yanditswe Mar, 03 2018 12:35 PM | 7,842 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri uyu mwaka, yihanganishije abanya-Burkina Faso nyuma y’igitero cyagabwe i Ouagadougou mu murwa Mukuru, kikagwamo abashinzwe umutekano barindwi na batandatu mu bakigabye. Ni ubutumwa umukuru w’igihugu yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter

Imibare y’agateganyo yatangajwe ni uko batandatu muri aba bagabye igitero bishwe, barindwi mu ngabo za Burkina Faso nabo bakitaba Imana. Abandi batandatu bakomeretse barimo abasivile babiri. Hari andi makuru avuga ko abantu 80 aribo bakomerekeye muri iki gitero.

Perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yafashe mu mugongo abaturage ba Burkina Faso ndetse yihanganisha na mugenzi we Roch Marc Christian Kaboré.

Yagize ati “Twihanganishije abaturage ba Burkina Faso ku bw’ubuzima bw’abaguye mu gitero cy’iterabwoba uyu munsi i Ouagadougou. Nifatanyije na mugenzi wanjye Perezida Roch Marc Christian Kaboré mu kurwanya ibitero mu gace ka Sahel.”



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage