Yanditswe Dec, 18 2017 23:03 PM | 4,831 Views
Perezida wa Repubulika
Paul Kagame mu gutangiza inama y’igihugu y’umushyikirano yagaragaje ko iyi nama ari rubuga rwiza rwo
kuganira ku buzima bw' igihugu kandi ashimangira ko kugira ngo igihugu kibashe kwisanisha
n'ibihe bishya bisaba guteza imbere ireme ry'uburezi.
Mu ijambo rigaragaza uko iguhugu gihagaze ,Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahereye ku rwego rw'ubuhinzi aho yavuze ko n'ubwo habayeho uruzuba mu duce tumwe na tumwe mu gihugu ndetse hagatera na nkongwa idasanzwe cyane cyane mu bigori, ubuhinzi bwiyongereye ku rugero rw’ 8% mu gihe uru rwego rwari rumaze igihe rutiyongera.
Umukuru w’igihugu yavuze ko muri 2017 U Rwanda rwanditse ibigo bishya by'ishoramari n'irindi rijyanye n’ibikorwa remezo byazanye mu gihugu ishoramari ringana na miliyari imwe n'igice y'amadorali y'Amerika harimo no kubaka ikibuga cy'indege cya Bugesera, igihugu cyakiriye inama mpuzamahanga 169, zatumye amahoteli yinjiza amadevise .
Kubera gahunda yao guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, Made in Rwanda ibyo U Rwanda rwohereza hanze byazamutseho 50%. Ibyo rutumizayo byagabanutseho 3%. Bituma ikinyuranyo kiri mu bucuruzi U Rwanda rukorana n'amahanga kimanukaho 20%
Umukuru w' igihugu yashyimye imikorere y'urwego rw'ubuzima n'urw'abakorerabushake by'umwihariko mu guhangana n'indwara z'ibyorezo nka malariya na Sida ndetse anashima n'abagira uruhare bose mu kubungabunga umutekano muri rusange.
Biteganyijwe ko iyi Nama y'Igihugu y'Umushyikirano ku nshuro ya 15 isesengura byimbitse gahunda ya Guverinoma y'imyaka 7 hagamijwe kureba uko u Rwanda rwagera ku rwego rw' ibihugu bifite ubukungu bwisumbuye mu cyerecyezo 2050.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru