AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye umunyamabanga mukuru wungirije wa Loni

Yanditswe Nov, 01 2016 18:23 PM | 1,071 Views



Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Jan Eliasson, wari uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije kugirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye b’u Rwanda.

Ibiganiro bya Perezida Kagame na Jan Eliasson byitabiriwe na Lamin Manneh, umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda ndetse na Amb. Rugwabiza Valentine, uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye.

Mbere yo kugirana ibiganiro n’umukuru w’gihugu Jan Eliasson yari yabanje guhura kandi agirana ibiganiro na perezida w’inteko ishingamategeko Donatille Mukabarisa.

Aha Jan Eliasson yatangaje bimwe u Rwanda rushobora kubera ibindi bihugu urugero rwiza harimo n'uburyo buri wese harimo n'imitwe ya politiki mu Rwanda ashobora gutanga igitekerezo kandi kikumvikana.

Perezida w'inteko ishinga amategeko Umutwe w'abadepite Donatille Mukabalisa , yavuze ko iyubahirizwa ry'ihame ry'uburinganire bw'umugabo n'umugore mu Rwanda ari bimwe mu byo baganirije n’uyu munya Suede wungirije umunyabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye.

Kuri uyu wa kabiri kandi uyu muyobozi, yagiranye ikiganiro nabanyamakuru aho yongeye gushiminagira ko icyo amahanga yakwigira ku Rwanda ari ukuzamura ubukungu no guteza imbere imibereho y’abaturage byafasha gukumira amakimbirane bikimakaza ubumwe.

JAN Eliasson, umunyasuwede uri gusoza ikivi cye nk’umunyamabanga mukuru wungirije wa LONI avuga ko isi yishimira ko u Rwanda ari igihugu cyafashe iya mbere mu kubakira ku mateka, kivana mu bwigunge abaturage b’ingeri zose kikabaha ijambo nta vangura.

Inkuru mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage