AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abaturutse muri Australian Davos Connection

Yanditswe Mar, 31 2017 15:01 PM | 949 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa gatanu yakiriye intumwa zigera kuri 20 z’abacuruzi b’abanya Australia n’abo muri Amerika  bahurira mucyiswe Australian Davos Connection. Izi ntumwa zimaze iminsi igera kuri itanu mu ruzinduko hano mu Rwanda.

Abenshi muri izi ntumwa bahurira mucyiswe ADC ni impuguke muby’inganda, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo birimo n’inyubako nk’amacumbi ahendutse. Babonanye na perezida wa repubulika Paul Kagame nyuma yo gusura ibindi bice bitandukanye by’igihugu.

Minisitiri w’ibikorwaremezo Musoni James waherekeje izi ntumwa kubonana na perezida wa repubulika yavuze ko muri uru ruzinduko babwiye perezida Kagame ko hari byinshi bishimiye mu bijyanye n’uko u Rwanda rworohereza ishoramari n’ubucuruzi kuburyo ndetse hari n’abamaze kwandikisha ibigo byabo hano mu Rwanda mubyiciro babonye birimo amahirwe y’ishoramari.

"...Icyo baganiriye na nyakubahwa perezida wa repubulika ni uko bishimiye cyane uko basanze u Rwanda rumaze gutera imbere mu miyoborere n'ishoramari. bakaba bamwijeje ko bagiye gutangira nabo ishoramari hano Harimo bamwe bagera kuri bane bamaze kwandikisha companies hano cyane abashaka gukora mu rwego rw'amabuye y'agaciro, gukora muby'ubuvuzi abashaka gukora ibyo kubaka amazu aciriritse, ibikorwaremezo, ndetse n'abashaka gukora mu rwego rw'ubuhinzi nubworozi..." Minisitiri Musoni

Bamwe mu bayoboye izi ntumwa harimo Michael Roux uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Australia wanagize uruhare mu gutegura uru ruzinduko na General Major Michael Jeffery wigeze kuba guverineri mukuru wa Australia guhera mu mwaka wa 2003 kugeza muri 2008. Mu magambo ye, Michael ROUX  yavuze ko bagize amahirwe muri uru ruzinduko kubona byinshi bituma u Rwanda rufatwa nk’umwihariko mu bijyanye n’umuvuduko w’iterambere bakaba bishimiye kubonana n’umuyobozi mukuru w’igihugu uri inyuma y’iryo terambere ryose bibaha imbaraga zo kuzashora amamiliyoni y’amadorali mu myaka iri imbere hano mu Rwanda.


Kuva ibi bihugu byombi byatangira imikoranire mu rwego rwa diplomasi,Ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Australia bugenda bwiyongera umunsi ku wundi nubwo butaragera ku Rwego ruhanitse. Imibare yo hagati ya 2012 kugeza 2016 yerakana ko u Rwanda rwatumije ibicuruzwa bituruka muri Australia bifite agaciro ka miliyoni 28.4 mu gihe rwoherejeyo ibicuruzwa birimo ikawa n’icyayi bifite agaciro ka miliyoni 3.3 z’amadorali ya Amerika.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage