Yanditswe Sep, 11 2017 17:53 PM | 4,092 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro z'abayobozi bashya
baherutse gushyirwa mu myanya barimo batatu binjiye muri guverinoma
batarahiriye rimwe n'abandi mu mpera z'ukwezi gushize. Yasabye aba bayobozi
kurushaho kurangwa n'ubufatanye no guharanira icyateza imbere Abanyarwanda
n'igihugu muri rusange.
Abarahiriye inshingano nshya ni Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, Minisitiri w'Ikoranabuhanga n'Itumanaho, Jean Philibert Nsengimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ubutwererane n'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe. Harahiye kandi Anastase Murekezi uherutse kugirwa Umuvunyi mukuru ndetse n'abadepite babiri Murara Jean Damascene n'Uwamariya Rutijanwa Marie Pélagie.
Amb. Claver Gatete, MINECOFIN
Jean Philibert Nsengimana, MINICT
Amb. Olivier Nduhungirehe, PS MINAFFET (EAC)
Anastase Murekezi, UMUVUNYI MUKURU (OMBUDSMAN)
Uwamariya Rutijanwa Marie Pélagiena Murara Jean Damascene
Perezida Paul Kagame yabijeje ubufatanye n'izindi nzego bagiye gukorana nazo, anabasaba kuzarangwa n'umuhate mu kazi kabo mu rwego rwo kurushaho guteza imbere igihugu. Yagize ati, ''Mwebwe n'abandi muje musanga bamaze iminsi ku kazi abanyarwanda babafitiye ikizere kandi babatezeho byinshi ubwo rero namwe muzabagirire icyo kizere mukora ibiteza abanyarwanda bose imbere.''
Minisitiri Jean Philibert Nsengimana, yavuze ko agiye kurushaho guteza imbere kubyaza umusaruro ukwiye ikoranabuhanga, mu gihe Amb. Nduhungirehe we yagarutse ku mubano mwiza hagati y'u Rwanda n'amahanga.
Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi we yagaragaje ko mu byo agiye kurushaho gukora mu nshingano yinjiyemo harimo gushyira imbaraga mu kurwanya ruswa no guhana abo yagaragayeho kuko ngo ariyo imunga ubukungu bw'igihugu. Yagize ati, ''Turashaka gufatanya n'abanyarwanda bose kugira ngo dushyire imbere umuco wo gukumira ibyaha byaba ibyo kurenganya yaba ibyaha bya ruswa. Abanyarwanda tugacengerwa n'indangagaciro na kirazira, ubupfura, ubunyangamugayo bityo buri munyarwanda akumva ko kizira kurenganya undi kandi ko kizira kurya ruswa kuko byanduza ishusho y'uwayiriye bigatandukira n'ishusho nziza u Rwanda rufite.''
Depite Murara Jean Damascene na Uwamariya Rutijanwa Marie Peraje nabo bashyikirije indahiro Perezida Paaul Kagame, binjiye mu nteko ishingamategeko y'u Rwanda basimbuye Bamporiki Edouard na Gatabazi Jean Marie Vianney bahawe izindi nshingano.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru