Yanditswe Apr, 13 2017 18:12 PM | 3,328 Views
Perezida wa
Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa kane yakiriye impapuro zemerera ba
ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo by' u Bushinwa n'u Buhinde
mu Rwanda. Bombi bahuriza
ku ngingo yo gushimangira umubano mwiza usanzwe uranga ibihugu byabo n'u
Rwanda, kandi ko biteguye guteza imbere inzego zirimo ubuvuzi, uburezi
n'ibikorwa remezo.
Ambasaderi, Rao Hongwei ugiye guhagararira u Bushinwa mu Rwanda afite ikicaro i Kigali. Yagarutse ku mubano mwiza umaze imyaka igera kuri 64 hagati y'ibihugu byombi, asezeranya ko azanwe no gusigasira uwo mubano.
Yanakomoje ku ruzinduko Perezida Paul Kagame, aherutse kugirira mu Bushinwa, avuga ko ibiganiro yagiranye na Perezida Xi Jinping uyobora u Bushinwa bigamije gushimangira ubufatanye n'ubuhahirane bw'ibihugu byombi ngo bukomeze gutera intambwe igaragara.
Yagize ati,''Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME yagiriye uruzinduko rw'ingirakamaro mu Bushinwa, uruzinduko rwari rwiza kandi rwatanze umusaruro, Perezida Paul KAGAME yagiranye ibiganiro byiza na Perezida wacu Xi Jinping. Ubu umubano hagati y'ibihugu byombi uri gutangirana kuzamuka ku rwego rwo hejuru kandi rushimishije, nka Amabasaderi mushya w'Ubushinwa mu Rwanda, ni iby'agaciro kuri njye, kandi nishimiye inshingano mpawe, mu gihe cy'imyaka 10 nzamara hano nzakora ibishoboka byose byatuma umubano n'ubushuti bw'ibihugu byombi ukomeza, ndetse no guharanira iterambere ry'ibihugu byombi.''
Umukuru w'igihugu Paul Kagame kandi yakiriye impapuro za Ravi SHANKAR ugiye guhagararira u Buhinde mu Rwanda, afite ikicaro I Kampala muri Uganda. We yagarutse ku burezi n'ubuvuzi bisanzwe bikorwa neza ku mpande zombi, yizeza ko mu minsi iri mbere amavuriro yo mu Buhinde ashobora gutangira gufungura amashami yayo mu Rwanda.
Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari, uheruka mu Rwanda mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2017 yasize atangaje ko mu minsi ya vuba igihugu cy'u Buhinde kigiye gufungura ambasade i Kigali mu Rwanda. Ravi SHANKAR ugiye guhagararira u Buhinde yashimangiye ko iyi ambasade izafungurwa mu Rwanda vuba. Avugana n'umunyamakuru wa RBA yagize ati,'' Sinababwira ngo ni ryari nyirizina, icyo nababwira ni uko icyemezo cyo gufungura ambasade i Kigali cyafashwe, byaratangajwe mu ruzinduko rwa Visi Perezida w'u Buhinde mu Rwanda hari ibisanzwe bikurikizwa kandi ibi byatangiye gukorwa, turizera ko ambasade izatangira gukora vuba nko mu mezi make ari imbere.''
U Rwanda rukomeje gushimangira umubano warwo n'ibindi bihugu. Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu kwezi kwa mbere yagiriye uruzinduko mu Buhinde aho yari yitabiriye Inama ya 8 ku Iterambere rya Leta ya Gujarat. Yagiranye ibiganiro na ministre w'intebe w'Ubuhinde Narendra MODI byibanze ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi. Mu kwezi kwa kabiri kandi Visi Perezida w’Ubuhinde Hamid Ansari nawe yagiriye uruzinduko mu Rwanda.
Perezida Kagame kandi ari kumwe na madame we Jeannette Kagame bagiriye uruzinduko mu Bushinwa, bakirwa na perezida Xi Jinping bagirana ibiganiro byari bigamije kurushaho kunoza umubano n’ubuhahirane bw’ibihugu byombi.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru