Yanditswe Mar, 18 2017 20:09 PM | 2,696 Views
Kuri uyu wa gatandatu perezida wa Repubulika Paul Kagame nibwo yasoje uruzinduke rw'iminsi ibiri yagiriraga mu gihugu cy'ubushinwa. Mbere yo gusoza uru ruzinduko umukuru w'igihugu yagiranye ibiganiro n'abahagarariye ibihugu byabo bya Afurika mu Bushinwa.
Ibi biganiro bya perezida wa Repubulika Paul Kagame n'abahagarariye ibihugu byabo bya Afurika mu Bushinwa, byibanze ku bijyanye n'amavugururwa mu muryango wa Afrika yunze ubumwe, ndetse n'uruhare rwabo mu gukomeza guteza imbere ibikorwa by’uyu muryango. Ni ibiganiro byibanze ku ngamba n'ibikorwa bikomeje mu rwego rwo kuvugurura umuryango w'Afrika yunze ubumwe.
Perezida Paul Kagame kandi yahuye n'itsinda ry'abashoramali b'abanyarwanda ndetse nabahagarariye abanyarwanda batuye mu gihugu cy'ubushinwa, bose bagaragarijwe uruhare bakwiye kurushaho kugira mu iterambere ry'igihugu.
Umukuru w'igihugu yahuye kandi n' abanyeshuri babanyarwa biga mu bushinwa. Abanyeshuri bagera kuri 500 biga muri kaminuza zitandukanye mu bushinwa beshi bakaba biga ibijyanye n'ubumenyi n'ikoranabuhanga, ndetse n'ubuvuzi.Abagera kandi kuri 50 biga mu cyiciro cy'ikirenga cg PhD
Perezida Kagame na madame we Jeannette Kagame bageze i Beijing mu Bushinwa ku munsi w'ejo ku wa Gatanu.
Mu biganiro abakuru b'ibihugu byombi bagiranye, perezida Xi Jinping yashimye uburyo umubano w’ibihugu byombi wagiye utera imbere mu myaka 46 ishize, haba mu bijyanye no kwizerana muri politiki, ubufatanye mu bucuruzi no gusangira ibirebana n’umuco.
Yavuze ko hari ubushake bwo gufasha u Rwanda kubaka igice cyagenewe inganda, bikajyana n’ubufatanye bw’impande zombi mu guteza imbere urwo rwego rw'inganda, iterambere ry’ubuhinzi bugezweho, ibikorwaremezo, ubukerarugendo n’umutekano. Perezida Jinping akaba yijeje perezida Kagame ko bazakomeza gushishikariza abashoramari benshi b’abashinwa gushora imari mu mishinga minini y’ibikorwaremezo mu Rwanda.
Perezida Kagame nawe yabwiye perezida Xi Jinping ko umubano n'ubufatanye biri hagati y'u Rwanda n'Ubushinwa ari iby'agaciro gakomeye.
Yashimye uruhare rw'Ubushinwa mu kongera kwiyubaka k’u Rwanda no kwiteza imbere. Perezida Kagame kandi yahamagariye abashoramari benshi b'abashinwa gushora imari yabo mu Rwanda, yaba mu buhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubukerarugendo ndetse n'ibikorwa remezo.
Inkuru mu mashusho:
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru