Yanditswe Feb, 26 2017 17:28 PM | 979 Views
Perezida Kagame yahuye n'itsinda ryamufashije gutegura ivugururwa ry'umuryango wa Afurika yunze ubumwe. Urubuga rwa twitter rw'ibiro by'umukuru w'igihugu, rwanditse ko guhura n'iri tsinda bibaye mu gihe hatangiye ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro ikubiyemo iryo vugururwa ryemejwe mu nama y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma iherutse kubera i Addis Abeba muri Ethiopia.
Twabibutsa ko muri iyi nama yari iya 28 y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe ari bwo perezida Kagame yagejeje kuri bagenzi be raporo yagaragazaga ibyakwibandwaho muri uko kuvugurura uyu muryango wa AU.
Muri Nyakanga 2016 nibwo mu nama ya 27 y'uyu muryango yabereye i Kigali yasabye perezida w'u Rwanda ko yafasha mu kuwuvugurura, kugira ngo ukore neza kandi ugirirwe icyizere n'abanyafurika.
Nyuma yashyizeho itsinda rigizwe n'inzobere mu ngeri zinyuranye z'ubumenyi n'inararibonye kugira ngo zimufashe gusesengura ibibazo umuryango wa Afrika yunze ubumwe ufite n'uburyo byakemurwa.
Mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire hagati y'abanyamakuru bakunzwe ba RBA
Jan 04, 2016
Soma inkuru