AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame na PM wa Ethiopia Desalegn bifatanije n'abaturage mu muganda

Yanditswe Apr, 30 2017 00:22 AM | 3,192 Views



Mu gusoza uruzinduko rwe mu Rwanda, ministre w'intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn ari hamwe na Perezida wa republika Paul Kagame bitabiriye umuganda wo kubaka isomero/Library ndetse n'uburiro (dinning Room) ku rwunge rw'amashuri rwa Kacyiru mu karere ka Gasabo.

Muri uyu muganda, ku ruhande rumwe Prezida wa republika Paul Kagame yari kumwe na Ministre w'intebe wa Ethiopia Hailemariam Dasalegn  mu gikorwa cyo kubaka isomero rizaba riri ku rwego rukomeye kuko rizaba rifite ikoranabuhanga rya internet, mu gihe inzu y'uburiro naho ku rundi ruhande madamu wa perezida wa republika y'u Rwanda Jeannette Kagame yari kumwe na madamu wa Ministre w'intebe wa Ethiopia Roman Tesfaye bubaka urukuta rubuza ubusitani bw'urwunge rw'amashuri rwa Kacyiru ya 2 kwangirika. Ministre w'uburezi Dr Musafiri Papias Malimba avuga ko iki gikorwa kigiye gukemura ibibazo by'isomero n'ibyo kugaburira abana ku ishuri.


Abanyeshuri biga mu rwunge rw'amashuri rwa kacyiru ya 2 bemeza ko ibyo bakenera mu masomo yabo bagiye kujya babibona ku buryo bworoshye kubera ikoranabuhanga rizaba riri muri iri somero.

Nanone kandi abaturage bitabiriye uyu muganda bemeza ko ubusanzwe igihugu gitera imbere ari uko gishyigikiye uburezi arinaho bahera bavuga ko bazagira uruhare mu bikorwaremezo nk'ibi no kubibungabunga.

Ibikorwa byo kubaka isomero bizatwara amafaranga y'u Rwanda y’u Rwanda miliyoni 65 ikazaba yarangiye kubakwa mu mezi 6, rije risanga iryo iki kigo gisanganywe ariko rito ugereranyije n'abanyeshuri bakabakaba ibihumbi 2 biga muri iki kigo, naho kubaka uburiro bw'abanyeshuri bikazatwara amafaranga y'u Rwanda miliyoni 45 izaba yamaze kuzura mu mezi 3.

Umukuru w'igihugu na Ministre w'intebe wa Ethiopia banifatanyije n'abaturage mu gucinya akadiho no kwishimira intambwe u Rwanda rugenda rutera mu iterambere.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage