Yanditswe Jul, 03 2017 19:47 PM | 4,167 Views
Perezida wa Repubulika Paul
Kagame avuga ko hafi kimwe cya gatanu cy'ibihugu bigize Umuryango wa Afurika
Yunze Ubumwe byatangiye gushyira mu bikorwa gahunda yo gutanga 0.2% by’imisoro
y’ibyinjizwa mu bihugu mu isanduku y'uyu muryango.
Mu ijambo Umukuru w'Igihugu Paul
Kagame yavugiye i Addis Abeba mu nama igamije kurebera hamwe aho amavugurura
yemejwe gukorwa muri komisiyo y’umuryango w’afrika yunze ubumwe yabanje gushima
Perezida Alpha Conde wa Guinea Conakri ndetse na Perezida Idris Deby Itno wa
chad ubushake bagaragaje mu bugenzuzi bw'aya mavugurura.
Umukuru w'Igihugu yanashimiye umuyobozi mukuru w’iyi komisiyo Moussa Faki Mahamat n’abakozi ayoboye b’uyu muryango ku bikorwa by’indashyikirwa bamaze kugezaho uyu muryango
Yavuze ko ibyemezo ku bijyanye no kubona imari biragaragaza ubushake bw'ibihugu binyamuryango mu gutanga umusanzu. Aha yagaragaje ko hafi ibihugu 10 byatangiye gushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho.
Perezida Kagame yavuze ko kuba hafi kimwe cya gatanu cy’ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze Ubumwe byaratangiye gushyira mu bikorwa gahunda yo gutanga 0.2% by’imisoro y’ibyinjizwa mu bihugu, bigaragaza ko ari gahunda ishoboka ndetse ko aribyo kwishimira.
Perezida Kagame yibukije ko Inshingano zo gutanga umusanzu zikwiye gusaranganywa ku buryo bungana kandi yizeza ko bazakomeza gutega amatwi buri wese no gushaka ibisubizo ku bibazo.
Yasabye ko ibyabaye mu bihe byatambutse byo kuganira ku ngingo runaka ntizishyirwe mu bikorwa bitazasubira ahubwo ko aya mavugururwa yagakwiye gufatwa nk'amahirwe ya nyuma y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu gukemura ikibazo cy'amikoro, no guhindura imibereho y'abatuye umugabane wa Afurika.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru