AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame mu biganiro n'itsinda mu kuvugurura komisiyo ya Afurika

Yanditswe Dec, 13 2016 12:24 PM | 1,160 Views



Ku munsi w'ejo ku wa mbere, Perezida Kagame yongeye kubonana n’itsinda ry’intiti zirimo kumufasha kuvugurura komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Ibiganiro byo ku munsi w'ejo byibanze ku kurebera hamwe ibimaze gukorwa mu kugaragaza ubushobozi bukenewe kugira ngo umuryango wa Afurika wunze ubumwe ugere ku ntego zawo, no gushyira mu bikorwa umwanzuro wa Kigali urebana no gutera inkunga ibikorwa by’umuryango. Ni umwanzuro uvuga ko buri gihugu kizajya gikata 0.2% by’imisoro y’ibyinjira, akoherezwa muri Afrika yunze ubumwe binyuze muri banki nkuru z’ibihugu.



Intego y’iri vugurura ni ukugira ngo AU ube umuryango ugera ku ntego zawo bigendanye n’ibiteganywa mu cyerekezo 2063 cyo kwihuza kwa Afurika no guharanira agaciro k’umugabane ku ruhando mpuzamahanga.


Itangazo rya perezidansi y'u Rwanda rigaragaza ko ibiganiro byo kuri iyi nshuro ya kane perezida Kagame abonana n'iri tsinda, byanibanze ku gusuzumira hamwe ibindi bitekerezo bitangwa ku mavugurura y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, mbere y’uko perezida Kagame ageza raporo ku bazitabira inama rusange itaha y'uyu muryango izaba mu kwezi gutaha kwa mbere kwa 2017 i Addis Ababa muri Ethiopia



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage