Yanditswe Mar, 26 2018 22:22 PM | 7,703 Views
Perezida wa Republika Paul Kagame watangije inama mpuzamahanga ku bumenyi
y'ihuriro rya Next Einstein Forum aravuga ko ubumenyi bushingiye ku
bushakashatsi bukwiye gufasha ibihugu bya Afrika mu gukemura ibibazo bidindiza
ubukungu. Ni mu gihe kandi abahanga bavuga ko n'inkunga ziza muri Afrika
zishyirwa mu kurwanya ibiza n'inzara aho kwibanda mu guha abanyafrika ubumenyi
bukenewe mu kwikemurira ibi bibazo.
Amateka agaragaza ko Afrika yagiye isigara inyuma mu nzego zitandukanye bituma idatera imbere uko bikwiye ugereranyije n'indi migabane. Perezida wa Republika Paul Kagame watangije inama yiga ku iterambere ry'ubumenyi (Next Einstein Forum) yavuze ko ubwo abanyafrika bafite bukwiye kuba bukemura ibibazo byugarije uyu mugabane. Ati, "Turakiruka inyuma y'abaturuka hanze badushakira ibisubizo kandi twakagombye gushyiraho akacu bigakorerwa iwacu: ibyo nta kintu bisobanuye. Nimureke dukoreshe ibyo dufite duhe abanyafrika bafite impano amahirwe yo kuzamuka noneho bahangane kinyamwuga...wenda mu gihe gito bizahenda, ariko bikozwe ntibyazamura inzego zacu gusa, ahubwo n'ubumenyi bwakwiyongera n'imikoranire ku rwego rw'isi bikaba nk'uko.
Umukuru w'igihugu yibukije ko ntawakwirengagiza ingorane umugabane wa Afrika ufite, ariko ngo ibyo abanyafrika ubwabo bakwiye kubirenga bagasenyera umugozi umwe baharanira ko umugabane wabo urushaho gutera imbere kuko hari ingero zigaragaza ibyiza abatuye Afrika bagezeho.
Umuyobozi mukuru w'ikigo nyafrika cyikigisha ubumenyi bushingiye ku mibare (Afrika Institute of Mathematical Sciences) Prof. Neil Turok (AIMS' Founder&CEO), avuga ko ibihugu 6 byafunguwemo amashami y'iki kigo harimo n'iry'u Rwanda hashakishwa uburyo ubushakashatsi n'amasomo y'imibare byakwigishirizwa ku mugabane wa Afrika, kuko ngo n'inkunga z'abafatanyabikorwa b'uyu mugabane zibanda ku gukemura ibibazo hakirengazwa ko n'abanyafrika bakeneye guhabwa ubumenyi bwo kubyikemurira ubwabo. Ati, "Inkunga zihabwa Afrika mu kurwanya ibiza n'ibindi bibazo zingana na miliyari 1000 z'amadolari mu myaka 40 ishize: wakwibaza impamvu aya mafaranga ari menshi bigeze aho! igisubizo kiroroshye cyane: izo nkunga hafi ya zose nta na nkeya zikoreshwa nko guhugura abaganga, abashakashatsi kandi rwose ubumenyi ni cyo kintu gifite agaciro kurusha ibindi byose, agaciro k'ubumenyi karenze kure ibyo bihumbi by'amamiriyari, Afrika ikeneye ubumenyi gusa.
Inama y'iminsi 3 iteraniye i Kigali yiga ku bumenyi, ije ikurikira iyabereye i Dakar muri Senegal mu mwaka wa 2016; iraganira ku ngingo zitandukanye zigamije kureba icyakorwa ngo ubumenyi n'ubushakashatsi bireba umugabane wa Afrika bikorwe n'abanyafrika ubwabo kuko babifitiye ubushobozi.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru