AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ni inshingano z'abanyapolitike muri Afurika guharanira uburinganire--HE Kagame

Yanditswe May, 11 2017 18:27 PM | 3,160 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko kuba ibihugu bya Afurika bitarabasha koroshya itumanaho ngo abaturage babashe guhamagarana ku buryo buhendutse (One Network Area) biterwa no kutumva kimwe inyungu zo guhuza itumanaho.

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ari kumwe n'abandi bakuru b'ibihugu uwa Mali, Ibrahim Boubacar Keita, uwa Djibouti Ismail Omar Guelleh , uwa Niger Mamadou Issoufu, Visi perezida wa Zambia Inonge Wina, Minisitiri w'Intebe wa Sao Tome et Principe, Patrice Emery Trovoada, Minisitiri w'Intebe wa Gabon, Emmanuel Issoze-Ngondet na minisitiri w'intebe wa Guinee Equatorial, Francisco Eyege Obama; batanze ibiganiro ku ngingo zitandukanye zigamije guteza imbere umugabane wa Afurika binyuze mu ikoranabuhanga.

Perezida Paul Kagame yari yasabwe kuvuga kuri gahunda yiswe One Network Area, ifasha abatuye ibihugu binyuranye guhamagarana nta kiguzi cy'inyongera kibayeho. 

Uburinganire ni indi ngingo yagarutsweho muri iki kiganiro, visi perezida wa Zambia, Inonge Wina yavuze ko igihe kigeze ngo umugore wa Afurika ahabwe ijambo muri byose bitandukanye na kera aho umugore yabarizwaga mu bikorwa by'ubuhinzi gusa.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatanze urugero ko mu Rwanda mbere abakobwa bari bacye mu mashuri ugereranyije n'abahungu, ubu umubare wabo ukaba ugeze aho uruta uw'abahungu, bitewe na politiki nziza ikwiye gukoreshwa mu buringanire.

Mu bandi bakuru b'ibihugu barimo uwa Djibouti n'uwa Niger, nabo mu kiganiro batanze bagarutse ku ruhare rw'ikoranabuhanga mu guteza imbere umugabane wa Afurika.

Perezida wa Niger Mahamadou Issoufu yavuze ko bakwirakwije murandasi y'ubuntu mu murwa mukuru w'iki gihugu,  Niamey ifasaha abaturage kubyaza umusaruro ikoranabuhanga, ngo yanazanye umubare munini w'urubyiruko I Kigali muri iyi nama ngo rubafe kwaguga mu bijyanye n'amahirwe yo guhanga imirimo biciye mu ikoranabuhanga.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage