Yanditswe May, 11 2017 18:27 PM | 3,160 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko kuba ibihugu bya Afurika bitarabasha koroshya itumanaho ngo abaturage babashe guhamagarana ku buryo buhendutse (One Network Area) biterwa no kutumva kimwe inyungu zo guhuza itumanaho.
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ari kumwe n'abandi bakuru b'ibihugu uwa Mali, Ibrahim Boubacar Keita, uwa Djibouti Ismail Omar Guelleh , uwa Niger Mamadou Issoufu, Visi perezida wa Zambia Inonge Wina, Minisitiri w'Intebe wa Sao Tome et Principe, Patrice Emery Trovoada, Minisitiri w'Intebe wa Gabon, Emmanuel Issoze-Ngondet na minisitiri w'intebe wa Guinee Equatorial, Francisco Eyege Obama; batanze ibiganiro ku ngingo zitandukanye zigamije guteza imbere umugabane wa Afurika binyuze mu ikoranabuhanga.
Perezida Paul Kagame yari yasabwe kuvuga kuri gahunda yiswe One Network Area, ifasha abatuye ibihugu binyuranye guhamagarana nta kiguzi cy'inyongera kibayeho.
Uburinganire
ni indi ngingo yagarutsweho muri iki kiganiro, visi perezida wa Zambia, Inonge
Wina yavuze ko igihe kigeze ngo umugore wa Afurika ahabwe ijambo muri byose
bitandukanye na kera aho umugore yabarizwaga mu bikorwa by'ubuhinzi gusa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatanze
urugero ko mu Rwanda mbere abakobwa bari bacye mu mashuri ugereranyije
n'abahungu, ubu umubare wabo ukaba ugeze aho uruta uw'abahungu, bitewe na
politiki nziza ikwiye gukoreshwa mu buringanire.
Mu
bandi bakuru b'ibihugu barimo uwa Djibouti n'uwa Niger, nabo mu kiganiro
batanze bagarutse ku ruhare rw'ikoranabuhanga mu guteza imbere umugabane wa
Afurika.
Perezida wa Niger Mahamadou Issoufu yavuze ko bakwirakwije murandasi y'ubuntu mu murwa mukuru w'iki gihugu, Niamey ifasaha abaturage kubyaza umusaruro ikoranabuhanga, ngo yanazanye umubare munini w'urubyiruko I Kigali muri iyi nama ngo rubafe kwaguga mu bijyanye n'amahirwe yo guhanga imirimo biciye mu ikoranabuhanga.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru