AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Ngororero: Abaturage ntibakivuza magendu kuko ibigo nderabuzima byubatswe

Yanditswe Dec, 28 2016 15:43 PM | 1,946 Views



Abaturage bo mu murenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero bemeza ko kwivuza magendo cyangwa ngo barembere mu ingo byabaye amateka mu gace kabo. Ibyo bibazo byakemuwe no kuba baregerejwe ikigo nderabuzima cya Nyagashongi bishimira, bakemeza cyo cyabaruhuye  ingendo ndende bakoraga  bajya kwivuza ndetse rimwe na rimwe bikabagiraho ingaruka zirimo kuba bamwe mu babyeyi barabyariraga mu nzira.

Iki kigo nderabuzima cya Nyagashonyi gitangirwamo serivisi zinyuranye zita kubarwayi zirimo izo gupima no kuvura, gutanga imiti, kubyara, serivisi za mutuelle, inama ku myororokere, Gsa ngo rimwe na rimwe zikomwa mu nkokora no kutagira amashanyarazi ndetse n’ikibazo cy’amazi.

Iki kibazo cy’amazi n’umuriro abaturage bavuga ko ari imbogamizi rusange bafite. Nk’amazi ngo bakoresha mabi bikagira ingaruka kubuzima bwabo. Iki kigo cyemeza ko bitewe n’aya mazi mabi banywa, ahanini indwara zikunze kwibasira aba baturage ziganjemo izi turuka ku isuku nke nk’inzoka

Ubushakashatsi ku isuku n’isukura, bwakozwe mu mwaka wa 2015 n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB bwagaragaje ko indwara ziterwa n’isuku nke ziri kugipimo kingana na 14.1%.

Iki kigo nderabuzima cya Nyagashonyi cyatwaye akayabo ka miliyoni zigera  450 z’amafaranga y’u Rwanda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage