Yanditswe Oct, 25 2016 12:11 PM | 2,109 Views
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri perezida wa republika Paul Kagame uri mu ruzinduko Maputo muri Mozambique, yunamiye intwari z'iki gihugu zishyinguye mu rubuga rwa Mozambique's Heroes Square.
Nyuma
yatanze ikiganiro cyitabiriwe n'impuguke,abashakashatsi n'abanyeshuli ba za
kaminuza n'abashoramari.
Perezida Kagame yavugaga ku ruhare rw'abikorera mu iterambere ry'u Rwanda. Yagaragaje ko buri wese ku giti cye arebwa n'imibereho myiza ye, atiriwe ategereza uruhare rw'abanyamahanga n'abaterankunga.
Yagarutse kandi ku mitangirwe ya service no gukorera mu mucyo, aho yasobanuye ko abayobozi bagomba gukorera abaturage aho gukora ibinyuranye n'ibyo.
Perezida Kagame yanagarutse ku buryo abanyarwanda bihaye gahunda yo kunga ubumwe ndetse n'uko rwize kwishakira ibisubizo binyuze mu biganiro n'ubwumvikane.
Yasobanuye ko Abanyarwanda bamaze guhangana n'ingana n'ingaruka za Jenoside, bafashe izindi ntego zasaga n'izidashoboka ariko ziza kugerwaho. Urugero yatanze ni uko mu myaka itagera ku 10 inkiko Gacaca zaburanishije miliyoni 2 z'imanza ubusanzwe zari kuburanishwa mu myaka 100 mu nkiko zisanzwe.
Yavuze ko ubwiyunge bwasabaga ko habaho gutanga ubutabera, kuko abanyarwanda bagombaga kongera kubana.
Yabwiye abari muri iki kiganiro ko habayeho gukangurira abanyarwanda bose kugira uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda mushya utandukanye n'uwa kera.
Perezida Kagame yatangaje ko ibi byemezo byose abanyarwanda babikoraga hari bamwe mu baterankunga n'abafatanyabikorwa n'u Rwanda batari babyishimiye cyangwa ngo babishyigikire.
Yanavuze ko ibyakorwaga byose habagaho kwibaza niba bizunga abanyarwanda cg bizarushaho kubatanya.
Yagize ati twagenaga ibizakorwa dushingiye ku byo dukeneye n'inyungu z'abanyarwanda akaba ari byo twibandaho.
Yemeje ko kwari ukwiyemeza guhangana n'ingaruka byagira uko iminsi yagombaga kugenda iza.
Yavuze ko uburyo Jenoside yari yasenye u Rwanda hari benshi batumvaga uko rwazongera kuba igihugu abantu bakongera kubamo, ari naho yavuze ko u Rwanda na Mozambique, ari ibihugu bisangiye kwiyemeza hagamijwe kubaka igihugu kigenga kandi gifite iterambere ry'abaturage rizanaramba.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru