AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Mozambique: Perezida Kagame yatanze ubutumwa ku bumwe no kwigira kw'abanyarwanda

Yanditswe Oct, 25 2016 12:11 PM | 2,109 Views



Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri perezida wa republika Paul Kagame uri mu ruzinduko Maputo muri Mozambique, yunamiye intwari z'iki gihugu zishyinguye mu rubuga rwa Mozambique's Heroes Square.

Nyuma yatanze ikiganiro cyitabiriwe n'impuguke,abashakashatsi n'abanyeshuli ba za kaminuza n'abashoramari.

Perezida Kagame yavugaga ku ruhare rw'abikorera mu iterambere ry'u Rwanda. Yagaragaje ko buri wese ku giti cye arebwa n'imibereho myiza ye, atiriwe ategereza uruhare rw'abanyamahanga n'abaterankunga.

Yagarutse kandi ku mitangirwe ya service no gukorera mu mucyo, aho yasobanuye ko abayobozi bagomba gukorera abaturage aho gukora ibinyuranye n'ibyo.

Perezida Kagame yanagarutse ku buryo abanyarwanda bihaye gahunda yo kunga ubumwe ndetse n'uko rwize kwishakira ibisubizo binyuze mu biganiro n'ubwumvikane.

Yasobanuye ko Abanyarwanda bamaze guhangana n'ingana n'ingaruka za Jenoside, bafashe izindi ntego zasaga n'izidashoboka ariko ziza kugerwaho. Urugero yatanze ni uko mu myaka itagera ku 10 inkiko Gacaca zaburanishije miliyoni 2 z'imanza ubusanzwe zari kuburanishwa mu myaka 100 mu nkiko zisanzwe.

Yavuze ko ubwiyunge bwasabaga ko habaho gutanga ubutabera, kuko abanyarwanda bagombaga kongera kubana.

Yabwiye abari muri iki kiganiro ko habayeho gukangurira abanyarwanda bose kugira uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda mushya utandukanye n'uwa kera.

 Perezida Kagame yatangaje ko ibi byemezo byose abanyarwanda babikoraga hari bamwe mu baterankunga n'abafatanyabikorwa n'u Rwanda batari babyishimiye cyangwa ngo babishyigikire.

Yanavuze ko ibyakorwaga byose habagaho kwibaza niba bizunga abanyarwanda cg bizarushaho kubatanya.

Yagize ati twagenaga ibizakorwa dushingiye ku byo dukeneye n'inyungu z'abanyarwanda akaba ari byo twibandaho.

Yemeje ko kwari ukwiyemeza guhangana n'ingaruka byagira uko iminsi yagombaga kugenda iza.

Yavuze ko uburyo Jenoside yari yasenye u Rwanda hari benshi batumvaga uko rwazongera kuba igihugu abantu bakongera kubamo, ari naho yavuze ko u Rwanda na Mozambique, ari ibihugu bisangiye kwiyemeza hagamijwe kubaka igihugu kigenga kandi gifite iterambere ry'abaturage rizanaramba. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage