AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Ministre w'ububanyi n'amahanga Mushikiwabo yasuye igihugu cya Benin

Yanditswe Feb, 04 2017 19:24 PM | 1,901 Views



Ministre w’ububanyi n’amahanga Madam Louise Mushikiwabo yagiriye uruzinduko rw’akazi I Cotonou muri Benin, mu rwego rwo gukomeza gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Benin

Muri uru ruzinduko Ministre Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na perezida wa Benin Patrice Talon, byibanze ku kureba aho buri gihugu kigeze gishyira mu bikorwa amasezerano y’ubuhahirane n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi yasinyiwe I Kigali mu kwezi kwa 9 k’umwaka ushize, ubwo Perezida Patrice Talon yasuraga u Rwanda. Icyo gihe umukurun w'igihugu cya Benin yashimiye gahunda ya leta y'u Rwanda yo kwigira ndetse no korohereza abanyafurika kwinjira mu Rwanda.

Akimara kugera mu gihugu cye Perezida Patrice talon nawe yahise atangaza gahunda yo koroshya urujya n'uruza ku banyafurika bifuza kwinjira muri Benin

Ibi kandi byanakurikiranye nuko sosiyete y'indege y'u rwanda, Rwandair itangiza ku mugaragaro ingendo hagati ya Cotonou ariwo murwa mukuru wa Benin na Kigali.

Mu kiganiro Minisitiri Louise Mushikiwabo yagiranye na Television y'igihugu cya Benin yavuze uru ruzinduko rugamije gutsura kandi imikoranire hagati y'ibihugu byombi.

Muri uru ruzinduko kandi Ministre Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Benin Aurélien AGBENONCI byibanze ku gusangira ubunararibonye mu by’inganda z’imyenda, imiturire mu mijyi, ingendo z’indege, n’ibindi.

Benin ni igihugu gikungahaye ku ipamba kuko ryihariye 40% by’amafranga yinjira muri icyo gihugu avuye mu byoherezwa hanze.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage