Yanditswe Feb, 04 2017 19:24 PM | 1,901 Views
Ministre w’ububanyi n’amahanga Madam Louise Mushikiwabo yagiriye uruzinduko rw’akazi I Cotonou muri Benin, mu rwego rwo gukomeza gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Benin
Muri uru ruzinduko Ministre Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na perezida wa Benin Patrice Talon, byibanze ku kureba aho buri gihugu kigeze gishyira mu bikorwa amasezerano y’ubuhahirane n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi yasinyiwe I Kigali mu kwezi kwa 9 k’umwaka ushize, ubwo Perezida Patrice Talon yasuraga u Rwanda. Icyo gihe umukurun w'igihugu cya Benin yashimiye gahunda ya leta y'u Rwanda yo kwigira ndetse no korohereza abanyafurika kwinjira mu Rwanda.
Akimara kugera mu gihugu cye Perezida Patrice talon nawe yahise atangaza gahunda yo koroshya urujya n'uruza ku banyafurika bifuza kwinjira muri Benin
Ibi kandi byanakurikiranye nuko sosiyete y'indege y'u rwanda, Rwandair itangiza ku mugaragaro ingendo hagati ya Cotonou ariwo murwa mukuru wa Benin na Kigali.
Mu kiganiro Minisitiri Louise Mushikiwabo yagiranye na Television y'igihugu cya Benin yavuze uru ruzinduko rugamije gutsura kandi imikoranire hagati y'ibihugu byombi.
Muri uru ruzinduko kandi Ministre Mushikiwabo yagiranye
ibiganiro na mugenzi we wa Benin Aurélien
AGBENONCI byibanze ku
gusangira ubunararibonye mu by’inganda z’imyenda, imiturire mu mijyi, ingendo
z’indege, n’ibindi.
Benin ni igihugu gikungahaye ku ipamba kuko ryihariye 40% by’amafranga yinjira muri icyo gihugu avuye mu byoherezwa hanze.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru