AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Min w'intebe Murekezi yahererekanye ububasha na Rt Hon. Ngirente Edouard

Yanditswe Aug, 31 2017 22:56 PM | 4,992 Views



Minisitiri w'intebe mushya Dr Ngirete Edouard aratangaza ko azubakira ku bufatanye kugira ngo abashe gusohoza inshingano yahawe n'ubuyobozi bw'igihugu. Ibi yabitangarije mu muhango w'ihererekanya bubasha hagati ye na Bwana Anastase Murekezi ucyuye igihe. 

Uyu muhango waranzwe no gusinya no guhererekanya inyandiko zikubiyemo gahunda na za Raporo za services z'uru rwego hagati ya Ministre w'Intebe Dr Ngirente Edouard n'ucyuye igihe Bwana Anastase murekezi, ndetse no hagati ya Ministre ushinzwe imirimo y'inama y'Abaministre Kayisire Marie solange n'uwo asimbuye kuri uyu mwanya Stella Ford Mugabo.

Hanahererekanyijwe ububasha hagati y'Uwamariya Odette, umuyobozi mukuru mu biro bya Ministre w'Intebe n'uwo asimbuye kuri uwo mwanya Kampeta Sayinzoga washinzwe kuyobora ikigo cy'ubushakashatsi no guteza imbere inganda NIRDA.

Bwana Anastase Murekezi yashimiye umukuru w'igihugu washishoje agashyira Dr Ngirenge Edouard kuri uwo mwanya, amwizeza ko akazi koroshye mu gihe hazabaho imikoranire myiza hagati ye n'izindi nzego. Yagize ati, ''ibintu mubyihoreye bikigenga, mushobora kugira imirimo mikeya, ariko umusaruro wanyu waba mukeya, niyo mpamvu bagira inama inama yo kuzahora iteka mukorana n'abakozi bose ba primature, kugira imirimo myinshi ihari mushobore kuyibyaza umusaruro igihugu kibategerejeho.''


Minisitre w'intebe Dr. Ngirente Edouard yavuze ko azubakira ku bufatanye n'izindi nzego kugira ngo agere ku nshingano ze. Yagize ati,  ''ibyo waba ufite byose, ibyo waba ushoboye byose, hatari ubufatanye ntacyo wageraho.Minisiteri y'intebe ni coornidation, hatari ubufatanye  n'abakozi n'abantu ku giti cyabo ntacyo watgeraho. Icyo nzubakiraho ni ubufatanye mu kigo cyacu ndetse no hagati y'zindi nzego.''

Anastase Murekezi wasimbuwe kuri uyu mwanya yagizwe Umuvunyi mukuru w'u Rwanda, aho yasimbuye Aloysia Cyanzayire.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage