AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ministre mushya w'ikoranabuhanga n'itumanaho n'uw'uburezi baharahiye mu nteko

Yanditswe Dec, 13 2017 21:04 PM | 5,964 Views



Perezida wa republika Paul Kagame yakiriye indahiro z'abaministre bashya uw'uburezi n'uw'ikoranabuhanga n'itumanaho. Umukuru w'igihugu yabibukije ko imirimo bahawe bazayifatanya n'abandi kugirango barangize inshingano zabo neza.

Indahiro zakiriwe na Perezida wa republika ni iya ministre w'uburezi mushya Dr. Eugene Mutimura wari umushakashatsi mu birebana n'ubuzima, ndetse n'indahiro ya Rurangirwa Jean de Dieu, wakoreraga muri ministeri y'imari n'igenamigambi aho yari umuyobozi w'umushinga ukwirakwiza ikoranabuhanga mu micungire y'umutungo wa Leta.

Umukuru w'igihugu yibukije aba baministre bashya ko imirimo bajemo itagoranye kandi ko hari abiteguye gufatanya na bo. Yagize ati, "nk'ibisanzwe abo basanze twiteguye kunganirana no gufatanya nabo gukomeza gukorera igihugu cyacu tugiteza imbere nk'uko bisanzwe: ndagirango batumvako hari ibindi bishya bagiye guhura nabyo bigoye, ni imirimo yiyongereye gusa naho ubundi basanzwe bafite ibindi bakoraga, nagirango mbashimire nanone namwe imirimo mukora dukomeze gukorera igihugu cyacu.

Aba baminisitiri bashya barizeza ko iyi myanya bahawe bagiye kuyikoresha bakemura ibibazo biri muri minisiteri bahawe kuyobora.

Inkuru irambuye mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage