Yanditswe Dec, 13 2017 21:04 PM | 5,964 Views
Perezida wa republika Paul Kagame yakiriye
indahiro z'abaministre bashya uw'uburezi n'uw'ikoranabuhanga n'itumanaho.
Umukuru w'igihugu yabibukije ko imirimo bahawe bazayifatanya n'abandi kugirango
barangize inshingano zabo neza.
Indahiro zakiriwe na Perezida wa republika ni iya ministre w'uburezi mushya Dr. Eugene Mutimura wari umushakashatsi mu birebana n'ubuzima, ndetse n'indahiro ya Rurangirwa Jean de Dieu, wakoreraga muri ministeri y'imari n'igenamigambi aho yari umuyobozi w'umushinga ukwirakwiza ikoranabuhanga mu micungire y'umutungo wa Leta.
Umukuru w'igihugu yibukije aba baministre bashya ko imirimo bajemo itagoranye kandi ko hari abiteguye gufatanya na bo. Yagize ati, "nk'ibisanzwe abo basanze twiteguye kunganirana no gufatanya nabo gukomeza gukorera igihugu cyacu tugiteza imbere nk'uko bisanzwe: ndagirango batumvako hari ibindi bishya bagiye guhura nabyo bigoye, ni imirimo yiyongereye gusa naho ubundi basanzwe bafite ibindi bakoraga, nagirango mbashimire nanone namwe imirimo mukora dukomeze gukorera igihugu cyacu.
Aba baminisitiri bashya barizeza ko iyi myanya bahawe bagiye kuyikoresha bakemura ibibazo biri muri minisiteri bahawe kuyobora.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru