AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Min Mushikiwabo yavuze ko imbabazi Papa Francis yasabye ari intambwe ikomeye

Yanditswe Apr, 04 2017 13:49 PM | 1,909 Views



Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo avuga ko leta y'u Rwanda ifata imbabazi ziherutse gusabwa na papa Francis nk'intambwe ikomeye kiliziya gaturika ku isi yateye yemera uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi minisitiri Mushikiwabo yabitangaje mu kiganiro n'abanyamakuru  kuri uyu wa kabiri aho yagaragazaga bimwe mu byakozwe mu rwego rw’ububanyi n’amahanga kuva uyu mwaka watangira.

Nyuma y’ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Papa Francis bwari ubwa mbere Kiliziya yemeye uruhare yagize muri Jenoside Ministre Mushikiwabo yavuze ko Papa Francis ariwe watumiye Perezida Kagame ngo baganire ku mubano w’ibihugu byombi n’uruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe abatutsi Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Vatican rukaba rwarashimangiye umubano w'u Rwanda na Vatican

Minisitiri Louise Mushikiwabo yatangaje ko abavuze ko imbabazi Papa yasabye zituzuye. Atari byo. Ati  twabifashe nk’intabwe ikomeye mu mibanire yacu na Vatican, ati kuba Kiliziya noneho yareruye ikemera ko “itakoze ibyo yagombaga gukora” tubifata nk’itambwe ikomeye mu mibanire yacu

Mu rwego kandi rwo gukomeza gutsura umubano n’amahanga perezida Kagame yagize ingendo hirya no hino ku Isi. Ministre mushikiwabo yatangaje kandi ko Perezida Kagame azasura Djibouti mu byumweru 2, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia nawe akaba azasura u Rwanda mu mpera z’uku kwezi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage