AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Ministiri Dr. Sezibera avuga ko umubano w'u Rwanda n'ibindi bihugu umeze neza

Yanditswe Nov, 20 2018 21:09 PM | 2,945 Views



Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane Dr. Richard Sezibera akaba n'umuvugizi wa leta y'u Rwanda aratangaza ko umubano w'u Rwanda n'amahanga wifashe neza muri iki gihe nubwo hari agatotsi mu mibanire na bimwe mu bihugu bituranyi. Ibi umuvugizi wa leta yabitangarije mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri i Kigali.

Dr. Richard Sezibera yasobanuye ko u Rwanda ari igihugu gitwererana n'ibindi mu bwubahane buranga ibihugu, ashimangira kandi ko ahaba hari agatotsi u Rwanda rufite ubushake bwo kuzahura uwo mubano. Minisitiri Dr Sezibera yagaragaje ko guhungabana k'umubano wa bimwe mu bihugu  byo mu karere, biri mu byakomye mu nkokora imwe mu mishinga yo mu muryango wa Afrika y'Iburasirazuba bigatuma idindira.

Akomoza ku mibanire n'igihugu cya RDC, umuvugizi wa Leta y'u Rwanda yavuze ko umubano hagati y'ibihugu byombi wifashe neza muri iki gihe Kongo Kinshasa yitegura amatora ya Perezida wa Repubulika, yongeraho kandi ko Leta y'u Rwanda yiteguye gukorana neza na guverinoma izishyirirwaho n'abakongomani nyuma y'amatora.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage