AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Ministeri y'ubutabera igiye kuyobora Polisi y'u Rwanda ndetse na RCS

Yanditswe Oct, 12 2016 11:25 AM | 3,399 Views



Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu habaye ihererekanya bubasha hagati ya Minisiteri y'ubutabera n'iyari Minisiteri y'umutekano mu gihugu yakuweho ubwo havugururwaga guverinoma.

Minisiteri yahoze ari iy'umutekano mu gihugu mu byo yashyikirije iy'ubutabera harimo n'inyandiko zirebana n'ibikorwa n'imihigo bya police n'urwego rw'igihugu rushinzwe  imfungwa n'abagororwa.

Sheikh Musa Fazil Harerimana wayoboraga iyo ministeri yakuweho avuga ko Police n'urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa na byo bigiye kuyoborwa na ministeri y'ubutabera.

Ku ruhande rwa Minisiteri y'ubutabera ihawe izo nshingano ministre Johnston Busingye avuga ko hari hasanzwe imikoranire myiza hagati ya ministeri zombi. Yizeza ko hagiye kubaho impinduka mu mikorere kuko iyi ministeri yongerewe inshingano kugirango hazatangwe service zinoze.

Sheikh Musa Fazil Harelimana yanatangaje ko abakozi 30 muri 32 bari basanzwe bakorera muri Minisiteri y'umutekano mu gihugu babonye indi mirimo nyuma y'iminsi 2 gusa habayeho amavugururwa muri iyi ministeri.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage