AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Madame Roman Tesfaye yasuye ibikorwa by'iterambere by'abagore i Kayonza

Yanditswe Apr, 27 2017 21:12 PM | 4,045 Views



Madame wa Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Roman Tesfaye yashimye uruhare Leta y'u Rwanda ikomeje kugira mu guteza imbere umugore kandi ko hari byinshi amahanga akwiye kwigira ku Rwanda mu bijyanye n'uburinganire.

MadameTesfaye aherekejwe na minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango madame Nyirasafari Esperance basuye abagore bishyize hamwe bo mu karere ka Kayonza.

Aba bagore bakorera imyuga yabo mu kigo cyitwa Woman Opportunity Center bagaragaje umunezero batewe n'abashyitsi badasiba kubasura, aho bashima uruhare rw'ubuyobozi budahwema kubahuza n'amahanga hagamijwe iterambere.

Madame Tesfaye yashimye leta y'u Rwanda ikomeje guteza imbere uburinganire bw'umugore n'umugabo, yongeraho ko iyo abagabo n'abagore bashyize hamwe iterambere rigerwaho byoroshye.

Muri iki kigo kandi yahahuriye n'itsinda ry'abagabo 30 baharanira  guteza imbere gahunda ya HeForShe. Yavuze ko bimushimishije ndetse ko nasubira muri Ethiopia azabishishikariza n'abagabo baho.

Ikigo woman Opportunity Center giterwa inkunga na Imbuto foundation kigamije guteza imbere abagore, aho kibafasha gukora imirimo y'ubukorikori nko kuboha ibiseke, ibikapu n'ibindi byinshi, abagikoreramo bavuga ko hari byinshi bamaze kwigezaho.

Iki kigo giherereye mu Murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza cyashinzwe mu mwaka wa 2013 kibaba kimaze gufasha abagore batari bacye kwiteza imbere. Batojwe n'umuryango women for women, watangiye gukorera mu Rwanda mu 1997.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage