AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Kwibuka23: Ibiganiro bizatangwa bizajyana n’umwihariko wa buri hantu-CNLG

Yanditswe Apr, 02 2017 17:30 PM | 3,291 Views



Mu gihe habura iminsi mike ngo u Rwanda rwibuke ku nshuro ya23 Jenoside yakorewe Abatutsi,komisiyo y'igihugu yo kurwanya jenoside, CNLG, yatangaje ko ibiganiro bizatangwa mu gihe cyo kwibuka bizajyana n'umwihariko wa buri hantu kugira ngo abahatuye barusheho gusobanukirwa n'amateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ndetse n'ingengabitekerezo yayo. Nk'uko byasobanuwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'iyi komisiyo Dr Jean Damascene Bizimana, buri muturage wese ubishaka azajya agira uruhare muri ibi biganiro.

Perezida wa Ibuka prof. Jean Pierre Dusingizemungu, we yasobanuye ko kwibuka bigamije gufata mu mugongo abacitse ku icumu, no kubafasha guhangana n'ingaruka bagizweho n'urupfu rw'ababo

Minisitiri wa sporo n'umuco UWACU Julienne we arahamagarira inzego zose zirimo ibigo bya Leta n'abikorera kugira gahunda yo kwibuka iyabo.

Mu kiganiro Dusangire Ijambo cya RBA kuri iki cyumweru aba bayobozi n'abandi bagize inama y'ubutegetsi ya CNLG ndetse na polisi y'igihugu hibanzwe ku cyakorwa ngo habeho kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, no kurinda ibyo u Rwanda rumaze kugeraho harimo ubumwe n'ubwiyunge, umutekano n'iterambere ritagira uwo riheza.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage