AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kwakira inama mpuzamahanga byatumye igihugu cyinjiza miliyoni 47$

Yanditswe Aug, 22 2017 16:21 PM | 5,215 Views



Inama mpuzamahanga zigera kuri 42 U Rwanda rwakiriye mu mwaka ushize wa 2016, zatumye igihugu cyinjiza miliyoni 47 z’amadorali ya Amerika abarirwa muri miliyari zisaga 390 Frws. Muri uyu mwaka ruteganya kwinjiza agera kuri miliyari zisaga 500.

Izi nama  zihuriza hamwe imbaga y'abanyamahanga bakenera service zitandukanye mu mahoteri, ku masoko ndetse bagakenera no gusura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda. Bamwe mu banyamahanga bitabira izi nama n'ibindi bikorwa mpuzamahanga bibera mu Rwanda baganiriye na RBA bashima service bahabwa n'umutekano uharangwa.

Uwaturutse mu gihugu cya Misiri: “Maze imyaka 15 nza muri iri murikagurisha ,buri gihe iyo nje mu Rwanda ncuruza neza,ntabwo aribwo bwa mbere nakunze igihu cy'u Rwanda cyane ,kuko buri kintu cyose kiri hano kirashimishije, nashimishijwe n'iri murika gurisha”

Undi ati: “Igihugu kiratera imbere umwaka ku mwaka ,ndatekereza ko ibi bigerwaho kubera umutekano  uri mu gihugu ntabwo ari nk'ibindi bihugu byinshi byo muri Afurika,ibi byose bigendana n'ubucuruzi,ubukungu byose biganisha ku iterambere”

Frank MURANGWA umuyobozi mukuru w'agateganyo w'ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama n'ibindi bikorwa mpuzamahanga bibera mu Rwanda (Rwanda Convention Bureau) avuga ko mu myaka itanu ishize, amadevize yaturutse ku banyamahanga bitabira inama u Rwanda rwakira n'íbindi bikorwa mpuzamahanga bihabera ngo yazamutse ku kigero cya 25%: "Iyo twakiriye izi nama cg ibindi bikorwa hari akazi kaba katanzwe kahawe abanyarwanda batandukanye,hari ishoramari rihabwa abanyarwanda,abatanze ibikoresho byo gukoresha muri izi nama ,urugero ni nk'abantu batanga servise zo gusemura(Translation service), amarestaurent aba yacuruje, amahoteri  agacumbikira ba mukerarugendo n'abandi bashyitsi baba baje mu nama ,ni imibare ishimishije ku rwego rw'igihugu."

Imibare itangwa n’iki kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama igaragaza ko mu mwaka wa 2016 u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga 42 zinjije miliyoni 47 z’amadorari ya Amerika. Intego ni uko muri uyu mwaka wa 2017 u Rwanda ruteganya kuzinjiza miliyoni 64 z’amadolari ya Amerika, agera kuri miliyari zisaga 537 z’amafranga y’u Rwanda azaturuka mu nama mpuzamahanga 55 zirimo n'umuhango wo kwita izina abana b'ingagi 19.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage