AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kugira ngo ishoramali rikomere hagomba kubaho ubufatanye-Perezida Kagame

Yanditswe Jan, 18 2017 18:20 PM | 1,599 Views



Perezida Kagame avuga ko ishoramali rikomeye ku mugabane w'Afrika ridakwiye gukorwa na za leta zonyine cyangwa abikorera bonyine ahubwo ko hagomba kubaho ubufatanye bw'izo nzego zombi.

Umukuru w'igihugu yabitangarije mu nama y'ihuriro ry'ubukungu ku isi ibera i Davos mu Busuwisi. Ni mu kiganiro ku munsi wa kabiri w'inama y''ihuriro ry'ubukungu ku isi,iki kiganiro cyanatambutse imbona nkubone kuri television mpuzamahanga ya CNBC ikora ibiganiro n'inkuru z'ubukungu

Yagize ati: Ishoramali mu bikorwaremezo ni ishoramali riremeye, ntabwo ryakorwa na leta zonyine cyangwa se ngo rikorwe n’abikorera bonyine, ntekereza ko tugomba gufatanya. Gusa, tugomba kwemera ukuri ko inzego z’abikorera zifite ubushobozi bwinshi bushobora gushyirwa hamwe n’ubwa za leta ku nyungu z’ibikorwaremezo byaba iby’ingufu, gutwara ibintu n’abantu,itumanaho,ndetse n’ibindi. Ariko kandi za leta nazo zigomba gukora ibishoboka zigashyiraho za politiki n'ingamba zituma ubu bufatanye bushyirwa mu bikorwa, ariko ibi tugomba kubikora twemera ko inzego z’abikorera ari igice gikomeye mu gushyira mu bikorwa ingamba z’iri terambere”


Perezida Kagame yavuze ko hari igihe habaho kwivuguruza iyo abantu bavuga ko bashaka iterambere ry'ubukungu muri Afurika, avuga ko hari ibintu badakora kandi bazi neza ko bakagombye kuba bakora.

Naho Visi Perezida wa Nigeria OLUYEMI OLULEKE OSINBAJO we yemeza ko kugira ngo Afurika igere ku ntego zayo z’iterambere za leta zigomba gushora imali mu guha ubushobozi n'ubumenyi abaturage cyane cyane urubyiruko: Ndumva igikenewe ari ugushora mu bumenyi cyane cyane mu rubyiruko. Muri Nigeria dufite ikigega kirimo miliyari zigera kuri magana atanu z’amanaira zigamije gufasha gutanga ubumenyi ku rubyiruko mu ikoranabuhanga,buri mwaka duhugura urubyiruko rugera ku bihumbi 100 mu bumenyi n’ikorabuhanga.”

Ku rundi ruhande ariko Perezida Kagame avuga ko hagomba kubaho ukwihutisha ibintu ndetse anatanga urugero ko bishoboka.

Yagize ati: “Hakenewe ko ibintu byihuta kurusha uko ubu bigenda,ndetse n’aho bidakorwa bigakora ariko nguhaye  urugero, ruto rw'uburyo Afurika igomba kugira ishema ryayo; Nko mu Rwanda hashize igihe gito dufunguye inyubako nini cyane yari imaze  igihe yubakwa..Gusa igihe nari kuri iyo nyubako nifuje kumenya abateknisiye bagize uruhare mu kubaka iyo nyubako..naje gusanga ari abantu batatu, umwe yari umunyarwanda undi ari umunyakenya undi yari umunyazimbabwe wari uturutse mu Bwongereza. Iyo tuvuga ubumenyi rero tuvuga ko Afurika ifite ubumenyi ariko tugomba gutanga ayo mahirwe.”

Avuga  ku kamaro ko kwishyira hamwe kandi umukuru w'igihugu yatanze urugero rw'ibihugu by'umuryango wa Afurika yuburasirazuba byahisemo gufata icyemezo cyo kugira ikirere kimwe cy'itumanaho aho mu bihugu bitandatu bya Afurika y'uburasirazuba aho ibiciro byo guhamagara bingana ibintu yemeza ko byatumye umubare w’abakoresha itumanaho rya telephone zigendanwa wiyongera.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage