Yanditswe Dec, 18 2017 23:05 PM | 5,902 Views
Perezida wa Repubulika yafunguye ku mugaragaro uruganda rukora ibikoresho by'ubwubatsi mu buryo bw'ikoranabuhanga rwambere mu karere u Rwanda ruherereyemo Afriprecast, ruherereye mu karere ka Kicukiro.
Ni uruganda ruzajya rukora inkuta za betto zifashishwa mu bwubatsi mu buryo bwihuse kandi inzu yubatswe nizo nkuta ikaramba ndetse ikaba idashobora gufatwa n'inkongi y'umuriro.
Perezida wa Repubulika yashimye umushoramari washoye mu kubaka uru ruganda kuko ruje rukenewe mu gukemura ibibazo by'amacumbi akenewe n'abatari bacye. Perezida wa Repubulika yavuze kandi ko ishoramari nk'iri risobanuye byinshi. Yagize ati, "Afriprecast izagabanya ikinyuranyo cy'ibitumizwa hanza, kandi twiteze ko ibi bikoresho bizoherezwa mu karere, bisobanuye byinshi ko iri ari ishoramari ry'u Rwanda, kandi turakomeza guha ikaze abashoramari, ariko duhereye aha mu rugo, niba hashobora kubaho ubufatanye n'abashoramari bo hanze bagafatanya mu byoroheje n'ibikomeye tubahaye ikaze."
Ni uruganda rwuzuye mu gihe cy'umwaka rutangiye kubakwa rukaba rwaruzuye rutwaye miriyoni 25 z'amadorari, rukaba rufite ubushobozi bwo gukora ibikoresho byubatse inzu 6 buri nzu ifite metero kare 100.
Umuyobozi w'uru ruganda avuga ko Alex Bayingana avuga ko isoko ry'ibikoresho bizajya bikorwa n'uru ruganda ririmo kuboneka ku ikubitiro ngo bamaze kubona isoko rya miriyari 8 z'amafaranga y'u Rwanda, bagashima uruhare leta y'u Rwanda igira mu korohereza ishoramari. Yagize ati, "Ikintu cyatumye tubasha kubishora ni ukubera leta yacu, yaradufashije cyane kubera ko ifite gahunda yo korohereza abantu, ikintu cyose twari dukeneye cyaratworoheye kubera ubwo bufatanye bwari hagati yacu n'inzego za leta, ibijyanye n'isoko ryo mwumvishe ko twasinye amasezerano y'isoko rya mbere hano mu Rwanda hakenewe amazu menshi yaba asanzwe cyangwa amacumbi bivuze ko uru ruganda rwari rukenewe cyane."
Nubwo bimeze bityo ubuyobozi bw'uru ruganda bwagaragaje ko bufite imbogamizi zo kuba sima ikorerwa mu Rwanda ifite igiciro cyo hejuru bikabangamira imikorere y'uru ruganda.
Gusa Perezida wa Repubulika yabwiye ubuyobozi bw'uru rugandako iki kibazo kigiye gushakirwa umuti. Kugeza ubu uru ruganda rukaba rwiteguye guha akazi abantu bagera ku 1000.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru