Yanditswe Jun, 12 2017 17:26 PM | 2,682 Views
Abanyamahanga 9 batuye mu karere ka Kicukiro bahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda, kuri uyu wa mbere, baravuga ko iyi ntambwe bateye izabafasha kurushaho gufatanya n'abandi kubaka u Rwanda.
Abahawe ubwenegihugu ni Umugande umwe, Umukongomani umwe n'Abarundi barindwi bashakanye n'abanyarwanda cyangwa se abanyarwandakazi. Nyuma yo kugezwaho ibikubiye mu mategeko n'amabwiriza bigenga itangwa ry'ubwenegihugu mu Rwanda ndetse no kurahira.
Frederick Golooba-Mutebi, umwe mu bahawe ubwenegihugu, yagize ati,''Ndishimye cyane kuko maze imyaka 17 nza mu Rwanda nkongera nkagenda, muri iyo myaka 17 naricaye ntekereza koko ko nshobora kuba Umunyarwanda none ubu ndiwe, kubw'ibyo ninayo mpamvu nasabye ubwenegihugu''
Umuyobozi w'akarere ka Kicukiro Dr. Jeanne Nyirahabimana, avuga ko igikorwa nk'iki cyo gutanga ubwenegihugu bw'u Rwanda ku banyamahanga babusabye ari kimwe mubiranga gahunda y'imiyoborere myiza igihugu kiyemeje, agasaba ababuhawe kumva neza akamaro kabyo. Yagize ati, "Turabasaba kugira uruhare mu iterambere ry'akarere ariko ibyo bihera ku muntu ku giti cye kuko nabo bagomba kubanza kwiteza imbere ariko bakagira n'uruhare rugaragara mu guteza imbere akarere kabo, mukubana neza n'abandi Banyarwanda no kwimakaza indangagaciro zituranga nk'Abanyarwanda''
Ikigo cy'igihugu gishinzwe abinjira n'abasohoka kivuga ko kuva mu mwaka wa 2009 kugeza ubu abanyamahanga bamaze guhabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda ari 515, by'umwihariko mu karere ka Kicukiro abamaze kubuhabwa bakaba ari 108 kandi ko iyi gahunda ikomeje no ku bandi babyifuza kandi bujuje ibisabwa.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru