AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kayonza: Hafungiye abayobozi bakekwaho kurya ibya rubanda rugufi

Yanditswe Apr, 29 2016 11:56 AM | 2,852 Views



Kuri station ya police ya Rukara mu Karere ka Kayonza hafungiye abayobozi babiri b’akagari bakekwaho kunyereza ibya rubanda bigizwe n’ibihumbi 165 by’amafaranga y’u Rwanda y’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, watanzwe n’abaturage, toni n’igice y’ifumbire yo mu bwoko bwa Urea na NPK, n’ibiro 500 by’ibigori byari bigenewe guhabwa abaturage.

Abakurikiranyweho iki cyaha, ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari kamwe ko mu murenge wa Rukara n’undi muyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri ako kagari.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi asobanura ko mu kwezi kwa cumi k’umwaka ushize, aba bombi ngo bakanguriye abaturage bari batinze gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, barayatanga noneho bombi babasezeranya ko bazayabagereza ku kigo nderabuzima cya Rukara.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage