AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Israel: Perezida Kagame yateye igiti nk’ikimenyetso cy’ubuzima n’amahoro

Yanditswe Jul, 10 2017 17:17 PM | 3,245 Views



I Yeruzalem mu ngoro ya perezida wa Israel ni ho habereye igikorwa cyo kwakira Perezida w'u Rwanda Paul Kagame muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere. Yakiriwe na perezida w'iki gihugu Reuven Rivlin wari kumwe na miniitiri w'intebe Benjamin Netanyahu.

Nyuma y'umuhango wo kumwakira, hakurikiyeho ibiganiro, aho aba bayobozi bose uko ari batatu bagiye bavuga cyane cyane bagaruka ku mibanire y'u Rwanda na Israel.


By'umwihariko, Perezida Rivlin yashimye uburyo perezida Kagame aherutse gutangaza ko Israel ari incuti y'u Rwanda:

Yagize ati: “Nyakubahwa perezida, ndagira ngo mbashimire ku mbwirwaruhame mwavugiye muri AIPAC. Munyemerere nkoreshe amagambo yanyu bwite, aho mwagize muti Israel ni incuti y'u Rwanda mu buryo budashidikanywaho. Turi ibihugu 2 bisobanukiwe ububi bwa jenoside. Tukwiye kwerekana ibyo abantu bashobora kugeraho iyo bashyize hamwe. Mu by'ukuri ubucuti bwacu ntibushingiye kuri gahunda nk'iya mashaf n'izindi z'ubufatanye, ahubwo tunafatanya mu bindi bikomeye byo gushakira umuti ibibazo by'ingutu byugarije inyoko muntu, nk'amazi n'umutekano mu biribwa.”

Yavuze kandi ko Israel yashimishijwe n'uko u Rwanda rwenda kujya mu kanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu, ubusanzwe ngo kajyaga karwanya Israel, ashima n'uburyo u Rda rwo rusanzwe ruvuganira iki gihugu.


Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu na we yagarutse ku nyungu ibihugu byombi bifite mu bufatanye bwabyo cyane cyane mu ruhando mpuzamahanga. Aha yavuze ko u Rwanda rufite umurongo utajya uhinduka: “Hari igihugu kitajya gisaba ko duhindura ukuri kw'amateka. Kivuga ibyo gitekereza, bikiri ku mutima, mu mibanire yacu na cyo no mu rwego mpuzamahanga. Icyo ni u Rwanda, ku buyobozi bwa perezida Paul Kagame. Iyi ni indi mpamvu tuguhaye ikaze hano muri Israel, kandi tubikuye ku mutima. Ikaze nyakubahwa perezida.”


Perezida Kagame mu ijambo rye yatangaje ko amarembo y'u Rwanda afunguye ku bashaka kurushoramo imari, by'umwihariko abo muri Israel:

“Ubutwererane hagati y'ibihugu byacu byombi bwaragutse mu nzego nyinshi nk'ikoranabuhanga, ubuhinzi n'ingufu, ndetse n'umutekano. Twishimira ibyo Israel idufasha muri izi nzego kimwe n'izindi kandi biratunejeje kuba dukorana namwe. Ubucuruzi n'ishoramari byariyongereye, u Rwanda rufunguye amarembo ku bucuruzi ndetse twiteguye kwakira intumwa z'abikorera bo muri Israel, ndetse n'iyo baza kenshi gashoboka.” Perezida Kagame

Umukuru w'igihugu kandi yemeje ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana na Israel no kuyishyigikira mu bibazo bireba inyungu z'ibihugu byombi.

Nyuma yo guhura n'aba bayobozi b'igihugu, perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutera igiti cy'umuzeti (Olive). Yabaye umukuru w'igihugu wa 97 ku isi uteye bene iki giti, Israel ivuga ko ari ikimenyetso cy'ubuzima n'amahoro, perezida Kagame asanga bikwiriye kuganza ku isi. Iki giti yavuze ko gihagarariye u Rwanda yasobanuye ko kinagaragaza ubucuti, ubuvandimwe n'uburinganire hagati y'ibihugu, kikaba n'ikimenyetso cy'inshingano zo kubungabunga ibidukikije.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita, perezida Kagame na minisitiri w'intebe Benjamin Netanyahu bagiranye ibiganiro byihariye, byibanze ku mubano w'ibihugu byombi.




Guillaume Somayire

Imana nifashe i Bihugu byacu byombi kandi ikomeze iterambere ryacu twese numubano uzira amakemwa Turabishimiye bayobozi beza mutekerereza kandi mwifuriza isi ibyiza. Jul 10, 2017


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage